Imitima y’abayobozi bakuru mu Burundi irahagaze. Ibi ahanini biterwa n’ubwoba bushingiye ku makuru bavuga ko ashingiye ku makuru y’uko u Rwanda rushaka kubatera.
Perezida Evariste Ndayishimiye aherutse kubwira BBC ko rwose bafite amakuru azira ivumbi y’uko RDF izabatera ikoresheje RED Tabara.
Uyu ni Umutwe w’inyeshyamba z’Abarundi zikorera muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
Ndayishimiye ariko yeruriye imbere ya camera ya BBC ko afite igisirikare gikomeye, giteguye ngo kizivune Abanyarwanda umunsi bazaba bateye u Burundi.
Mu bika biza gukurikira turaza kubisuzuma ariko reka tubanze turebe niba byibura mbere yo gutekereza kurwana n’u Rwanda, Perezida Ndayishimiye yarashoboye guhangana na M23.
Mu mezi yatambutse, u Burundi bwohereje abasirikare 12,000 muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo ariko bahahurira n’akaga.
Ibibazo bagiriye ku rugamba byatumye bamwe bahunga intambara, barafatwa barahanwa.
Kohereza abasirikare bangana kuriya mu kindi gihugu bakahagwa ari benshi byatumye mu buyobozi bw’u Burundi hacikamo ibice bucece.
Abasirikare ba M23 barashe ingabo z’u Burundi biziteza icyorezo k’uburyo bukomeye.
Ibyo aherutse kubwira BBC byatumye abantu batekereza ko agomba kuba adatekanye bihagije cyane cyane mu mutima we.
Amakuru y’ubutasi ‘afatika’ aherutse kuvuga ko afite y’uko u Rwanda ruzatera igihugu cye, atanga ishusho y’uko ibintu byifashe muri we n mu gihugu muri rusange.
Avuga ko u Rwanda ruri gukorana na Gen Niyombare mu gutegura ibitero bizakorwa na RED Tabara, uyu Niyombare bikavugwa ko ari we wari wateguye Coup d’Etat yo guhirika Nkurunziza mu mwaka wa 2015 igapfuba.
Ubwo Ndayishimiye yavugaga iby’uko u Rwanda rushaka kumutera, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Amb. Olivier Nduhungirehe yasubuje ko bibababaje kuba abivuze mu gihe ibihugu byombi byari biherutse kuganira uko umubano wanoga.
Ati: ” Abivuze mu gihe inzego z’ububanyi n’amahanga n’iz’ubutasi zari ziherutse kuganira kuri izo ngingo”.
Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rutaterana amagambo n’u Burundi, gusa ngo imvugo nk’iriya ntiyari ikwiye.
Abasesengura ibintu bavuga ko ubwoba bwa Ndayishimiye bushingiye ahanini k’ukuba ingabo ze zaratsindiwe muri DRC ubwo zigabizaga M23.
Zari zagiyeyo ngo zikorane n’iza DRC hashingiwe ku masezerano ari hagati yazo nk’uko Umunyamabanga Mukuru wa CNDD/FDD Reverien Ndikuriyo aherutse kubivuga.
Ni imikoranire yagombaga kandi kugirwamo uruhare na FDLR na Wazelendo, byose bigakorwa hagamijwe kwirukana M23.
Ingabo za SADC nazo zaje kubijyamo, zibisangamo n’abacanshuro bari baraturutse mu Burayi.
U Rwanda rwasanze ko uwo ari we wese wifatanya na FDLR mu buryo ubwo ari bwo bwose aba agiye mu bufatanye bwo gukora Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa basangiye ingengabitekerezo yayo.
Ubwo u Burundi bwoherezaga abasirikare babwo muri DRC bwabikoze kugira ngo bwishyurwe Miliyoni $2.
N’ubwo bagezeyo bagatsindwa, ntibyabujije Perezida Ndayishimiye kumva ko agifite imbaraga zo gutera u Rwanda.
Mu kiganiro yahaye BBC mu minsi ishize, yavuze ko ingabo ze ziteguye kandi ari indwanyi zikomeye, ko gutera Kigali byoroshye uturutse i Kirundo.
Icyakora gukomera kw’ingabo z’ u Burundi gushidikanywaho.
Hassan Niyomugabo ni umwe mu bashakashatsi muri Politiki usanzwe ukorera i Juba muri Sudani y’Epfo.
Asanga iyo ingabo z’u Burundi ziza kuba zikomeye, ziba zarashoboye guhangamura M23.
Kuba zitarabikoze, kuri we asanga ari ikimenyetso cy’uko zitahagarara imbere y’ingabo z’u Rwanda ziri mu ngabo zimenyereye intambara kurusha izindi muri Afurika.
Yongeraho ko muri iki gihe urukundo abaturage bari bafitiye Ndayishimiye rwagabanutse rugera kuri 40%, bikaba byaratewe ahanini no kohereza bariya basirikare muri DRC bakahagwa.
U Rwanda rwo rutanga umuburo w’uko uzashaka kurutera azabyicuza.
Yibutsa abantu ko u Rwanda rwatakaje abantu benshi muri Jenoside yakorewe Abatutsi bityo ko uzashaka kongera kuruhekura bizamuhenda cyane.
Mu gusubiza ikibazo kiri mu mutwe w’iyi nkuru, twavuga ko kugira ngo u Burundi bujye ku murongo ari ngombwa ko ubuyobozi bureka Politiki y’ivanguramoko ahubwo bukubaka igihugu cya bose.