Abatuye Bujumbura bavuga ko hejuru y’umutekano muke, hari kwiyongeraho ibiciro by’ibiribwa nkenerwa biri kuzamuka cyane harimo n’umunyu utigonderwa na buri wese.
Abaguzi bavuga ko bagura bahendwa n’abacuruzi nabo bakavuga ko badafite ahantu heza ho kurangurira.
Ibi nibyo bituma ibiciro by’umunyu n’ibindi biribwa nkekerwa bikomeza kuzamuka.
Indi mpamvu ni uko nta madolari ahagije ari mu kigega cya Leta ngo ibashe kubona amavuta ahagije yatuma ibinyabiziga bikora ubucuruzi bufatika.
Ku bijyanye n’umunyu, abatuye Bujumbura bavuga ko igiciro cy’umufuka w’umunyu w’ibilo 25 waguraga Frb 23,000 mu kwezi kumwe gushize ariko ubu uragura Frb 40,000.
Ubu ikilo cy’umunyu kiragura Frb 2 000 mu gihe waguraga Frb 1 200.
Ibindi biciro biri hejuru mu Burundi ni iby’ubuto n’ipamba.
Mu Burundi kandi haherutse kuvugwa izamuka rikomeye rya byeri ya Amstel na Primus, inzoga zikundwa cyane mu Burundi.
Ibitunguru byarahenze ariko abaguzi b’aho bavuga ko umuceri ari wo gihingwa kiri kuboneka gihagije ku isoko.
Umuceri w’i Burundi bawita umuhitira, abawurya bavuga ko udahenze ugereranyije n’uko bimeze ku muceri ukomoka muri Tanzania.