Polisi y’u Rwanda itangaza ko kugeza mu mpera z’Icyumweru gishize, abantu 350 bapfiriye mu mpanuka 9,600 zabereye hirya no hino.
Inyinshi muri zo ni izakozwe n’abamotari kuko zihariye 60%.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police ( ACP) Boniface Rutikanga avuga ko 32% by’abahitanywe n’izo mpanuka bari abagendaga n’amaguru, aba kandi bakaba banganya ijanisha (32%) n’abagendaga kuri moto.
Abagendaga ku igare bari 16% n’aho abagenderaga ‘ku bindi’ binyabiziga bangana na 20%.
Rutikanga avuga ko uburangare no kutita ku bibera mu mihanda ari byo ntandaro ikomeye y’izo mpanuka cyane cyane izikorwa n’abamotari.
Polisi ivuga ko 30% by’abakora impanuka baziterwa no gutwara banyoye ibisindisha, Umuvugizi wayo akabasaba kubigabanya.
Guverinoma y’u Rwanda yafashe ingamba zo kugabanya impanuka harimo ubukangurambaga bukorwa na Polisi bugamije kwibutsa abantu uko bazirinda no gushyiraho cameras zo ku muhanda zihana abarengeje umuvuduko ugenwa n’ibyapa.