Ni ibyemezwa na Perezida w’Uburundi Evariste Ndayishimiye kandi ngo birababaje.
Yagize ati: “Imibare mu Burundi yerekana ko ibyinjira mu gihugu bituzanira miliyari $1.3 ariko miliyoni $200 zikaba ari zo zigera mu kigega. Ubwo mwambwira ko andi mafaranga aba yagiye hehe?”
Ikibazo kiri mu Burundi ngo ni uko hari itsinda ry’amabandi ryiyemeje gusahura umutungo kandi ngo abarigize baba mu nzego zose ndetse n’iz’umutekano.
Ku rundi ruhande, ikibazo mu bukungu ni uko hari abantu banjiza ibicuruzwa mu gihugu badasoze.
Perezida Ndayishimiye avuga ko ibyo bigirwamo uruhare n’abakozi b’igihugu bashinzwe imisoro n’amahoro( Office Burundais des Revenues, OBR).
Perezida avuga ko hari ikibazo cy’uko abantu batita ku misoro yinjira mu gihugu, ahubwo bayashyira mu mifuka yabo.
Ndetse ngo hari ibicuruzwa yaje kuvumbura ko byarunzwe mu Ngagara ahitwa Quartier 10.
Umukuru w’Uburundi avuga ko abo bose babikora baba bagamije kubuza Leta gukora, kugira ngo icike intege bayihirike.
Ku rundi ruhande ariko, aburira abantu ko uwo ari we wese ubikora nkana azabiryozwa.
Imibare itangwa n’Ikigega Mpuzamahanga cy’imari ivuga ko Uburundi ari igihugu cya kabiri gikennye ku isi, icya mbere kikaba Sudani y’Epfo.