Burundi: Perezida Ndayishimiye Ntakiyobora Ishyaka Riri Ku Butegetsi

Kuri iki Cyumweru tariki 24,Mutarama, 2021 abayoboke b’ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi( bitwa Abagumyabanga) bateranye mu nama yaguye batora Bwana Réverien Ndikuriyo ngo asimbure Evariste Ndayishimiye usigaye ayobora u Burundi.

Amatora yabereye mu murwa mukuru Gitega yitabirwa n’Inteko yaguye ya ririya shyaka.

Amateka ya Réverien Ndikuriyo muri make…

Ndikuriyo yavutse  mu mwaka wa 1970 avukira muri Komini ya Kayogoro mu Ntara ya Makamba. Yize muri Kaminuza y’i Bujumbura guhera muri 1992 kugeza muri 1995, akaba yarigaga Sciences.

- Kwmamaza -

Guhera muri uwo mwaka yafashe intwaro ajya mu ishyamba kugeza muri 2004.

Muri 2004 kugeza muri 2007 yabaye Guverineri w’Intara ya Kayogoro, aho akomoka. Guhera muri 2007 kugeza mu mwaka wa 2010 yagiye mu Nteko ishinga amategeko, Umutwe w’Abadepite, ashingwa kuyobora Komisiyo ishinzwe Politiki n’ububanyi n’amahanga.
Muri 2010 yaratowe aba Umusenateri

Tariki 14, Kanama, 2015 yaje gutorerwa kuba Umusenateri .

Asanzwe akunda umupira w’amaguru ndetse afite ikipe yawo yashinze yitrwa Aigre Noir y’i Makamba.

Muri 2013 yigeze no kuyobora Ishyarahamwe ry’umupira w’amaguru mu Burundi.

Yahise arahirira imirimo mishya
Abagumyabanga bateranye batora umuyobozi mushya wa CNDD-FDD
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version