Mu mahanga
Burundi: Tshisekedi Yitabiriye Inama EAC

Umukuru wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo yamaze kugera i Bujumbura mu nama imuhuza na bagenzi be iri kwiga ku mutekano mu Burasirazuba bw’igihugu cye.
Hari abasesengura ibintu bashingiye k’uko bimeze, bavugaga ko Perezida Tshisekedi ashobora kutitabira iriya nama cyane cyane ko n’iyo yari yatumiwemo muri Qatar mu minsi yashize atayitabiriye.
Icyakora ubu yahageze ahasanga bagenzi be barimo n’uw’u Rwanda, Paul Kagame.
Akarere k’Afurika y’i Burasirazuba ndetse n’amahanga muri rusange bategereje kuza gusoma imyanzuro iri buturukemo.

Perezida Williams Ruto ubwo yari ahageze

Museveni nawe yahageze

Madamu Samia Suluhu Hassan uyobora Tanzania nawe yahageze