Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Burundi: Umushinjacyaha Aravugwaho Kwiba Amafaranga Ya Leta Akayajyana Tanzania
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Burundi: Umushinjacyaha Aravugwaho Kwiba Amafaranga Ya Leta Akayajyana Tanzania

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 06 November 2025 6:06 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Jean Claude Ndemeye aravugwaho guhungira muri Tanzania ahunganye Miliyari Fbu 1(Franc Burundais) ni ukuvuga Miliyoni Frw 490, akaba amafaranga yabonye mu buryo butazwi n’inzego za Leta.

Yacitse ubutabera nyuma yo kumenya ko hari amakuru y’uko ari gushakishwa ngo afungwe.

Yari asanzwe ari umushinjacyaha wo ku rwego rw’igihugu mu Burundi ushinzwe Komini za Kirundo na Busoni mu Ntara ya Butanyerera.

Ndemeye yamenye amakuru ko inzego zasanze kuri Konti ye hariho ayo mafaranga kandi hatazwi aho yayakuye kuko umushahara we wari usanzwe uzwi.

Mu mpera z’Ukwakira, 2025 nibwo yacikiye muri Tanzania.

Abatangabuhamya babwiye SOS Media Burundi ko uwo mushinjacyaha yahagurutse i Busoni ajya mu gace ka Bwambarangwe, mbere yo kwambuka umupaka wa Kobero mu Ntara ya Muyinga, agahungira muri Tanzania.

Mbere y’uko ahunga, Jean Claude Ndemeye yari asanzwe aregwa n’abaturage ko akoresha nabi ububasha ahabwa n’itegeko.

Ndetse muri Komini ya Kirundo hari imiryango imushinja gufunga abantu mu buryo bunyuranyije n’amategeko no kubaka amafaranga kugira ngo bafungurwe ari we ubigizemo uruhare.

Ikindi ni uko yari afite itsinda ry’abamukoreraga, bashinzwe kuganira n’imiryango y’abafunzwe ngo barekurwe nyuma yo kwishyura ingano runaka y’amafaranga.

Umwe mu baturage yagize ati: “Nufite icyaha yakurwaga mu buroko yishyuye.”

Nubwo yahunze abaturage babwiye ko bishimiye gukurikiranwa mu butabera nubwo yahunze.

Basaba ko nafatwa yazabazwa ibyo yabakoreye kandi bagahabwa indishyi.

TAGGED:AbaturageAmafarangaBurundifeaturedTanzaniaUmushinjacyaha
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nyanza: Nyiri Akabari Akurikiranyweho Guta Umukecuru Mu Bwiherero
Next Article Abatahutse Bava DRC Batangajwe N’Uko Basanze U Rwanda Rusa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Umukinnyi Ukomeye Wa Kepler WBBC Yaguzwe Na REG WBBC

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Umuhuza Wa Afurika Yunze Ubumwe Mu Kibazo Cy’u Rwanda Na DRC Ari i Kigali

Mobicash Yabaye Ihagaritswe 

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

‘Board Of Peace’ Ya Trump Ni Iki?

Burundi: Haravugwa Guhangana Hagati Ya Ndayishimiye N’Umunyamabanga  Wa CNDD-FDD

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

U Rwanda Rurashaka Ko Ubwongereza Buruha Amafaranga Yarwo Yose

Kigali: Umusore Yishe Mugenzi We Amuziza Umukobwa

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

DRC: Guverinoma Irashaka Kwisubiza Bunagana Kugeza Uvira

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Inama Y’Igihugu Y’Umushyikirano Iragarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Drones Za Polisi Ziri Hafi No Gukorera Mu Mihanda Yo Mu Ntara 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?