Niba mworoye imbwa cyangwa warabanye nazo mu buryo runaka, wiboneye ukuntu aho ziri hose ziba zikoresha izuru.
Uko bigaragara, imbwa zihumuriza buri kintu!
Zibiterwa n’iki?
Ubusanzwe, imbwa ifite ubushobozi buhambaye bwo guhumurirwa.
Uvuze ko imbwa zumvisha amazuru, ntiwaba ugiye kure y’ukuri.
Abashakashatsi bavuga ko imbwa zishobora guhumurirwa, zikamenya imyaka izindi mbwa zifite, zikamenya gutandukanya iz’ingabo n’iz’ingore kandi zikamenya uko izindi mbwa zimerewe.
Nanone imbwa ishobora gutozwa kumenya ahantu hari ibisasu cyangwa ibiyobyabwenge.
Mu gihe abantu bakoresha amaso kugira ngo bamenye ibibakikije, imbwa zo zikoresha amazuru.
Ubushobozi imbwa ifite bwo guhumurirwa buruta kure cyane ubw’abantu.
Ikigo cy’ubushakashatsi cyo muri Amerika, cyavuze ko imbwa “ishobora gutahura impumuro y’ikintu kimwe mu ruvange rw’ibintu bibarirwa muri miriyari 1000. Ni ukuvuga ko uramutse ufashe kimwe cya kane cy’akayiko k’isukari ukagashyira muri pisine nini yuzuye amazi, imbwa ‘yamenya’ ko washyizemo isukari.”
Ibifashwamo n’iki?
Ubusanzwe izuru ry’imbwa rihora ritose. Ibi bituma ishobora kumva n’impumuro y’utuntu duto cyane.
Izuru ry’imbwa rifite ahantu habiri hanyura umwuka.
Hamwe ihakoresha ihumeka ahandi ikahakoresha ihumurirwa.
Iyo imbwa irimo guhunahuna, umwuka uba werekeza mu gice k’izuru ikoresha ihumurirwa.
Icyo gice k’izuru kiyifasha guhumurirwa, gishobora kungana na santimetero kare 130 cyangwa zirenga, mu gihe icy’abantu cyo kingana na santimetero kare eshanu gusa.
Imbwa ifite ingirabuzimafatizo ziyifasha guhumurirwa, zikubye iz’abantu inshuro 50.
Ibyo bituma ishobora gutandukanya impumuro z’ibintu byinshi.
Mu gutanga urugero ikinyamakuru Nimukanguke! cyo muri Gashyantare, 2026 kivuga ko hari abahanga bavuga ko abantu dushobora kumva impumuro y’isupu ariko imbwa yo ishobora gutandukanya impumuro y’ibirungo ‘byose’ washyizemo.
Abahanga b’ikigo gikora ubushakashatsi kuri kanseri bavuze ko ubwonko n’amazuru by’imbwa, bituma iza mu bintu bifite ubushobozi buhambaye cyane bwo guhumurirwa.
Kubera izo mpamvu, abahanga bari gukora ibintu bishobora guhumurirwa kugira ngo bijye bitahura ahari ibisasu, bibafashe kugenzura ibicuruzwa bya magendu no gusuzuma indwara zirimo kanseri.
Kumenya uko izuru ry’imbwa rikora bizatuma udakomeza kwibaza impamvu ihunahuna ibintu byose.
Bizatuma uyirinda icyatuma urwo rugingo rwayo rw’agaciro ruhungabana, ukabikora uzirikana akamaro igufitiye.

