Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Bwa Mbere Mu Rwanda Hatangiye Gukoreshwa ‘Hot Air Balloon’
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukerarugendo

Bwa Mbere Mu Rwanda Hatangiye Gukoreshwa ‘Hot Air Balloon’

admin
Last updated: 20 January 2022 5:51 am
admin
Share
SHARE

Ikigo Royal Balloon Rwanda cyatangije uburyo bufasha ba mukerarugendo kwitegereza ibyiza bitatse Pariki y’Igihugu y’Akagera bari mu kirere, mu mipira itwarwa n’umwuka ushyushye izwi nka Hot Air Balloon.

Ni igikorwa cyitezweho gukurura ba mukerarugendo no kongera igihe bamara mu gihugu.

Ubu buryo bwatangijwe ku bufatanye n’Urwego rushinzwe iterambere mu Rwanda (RDB) n’Ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu y’Akagera, Akagera Management Company.

Ni ubwa mbere butangiye gukoreshwa mu Rwanda.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Royal Balloon Rwanda izaba ikoresha imipira ibasha kureremba mu kirere kubera ko haba harimo umwuka ugenda ushyushywa n’imashini yabugenewe, ishobora kugendamo hagati y’abantu bane kugeza kuri batandatu. Mu bijyanye n’ubugenge, umwuka ushyushye ujya hejuru y’ukonje, ari nayo mpamvu iyi mipira ibasha kuzamuka.

Izi ‘balloons’ zishobora kuzamuka mu kirere ku butumburuke buri hagati ya metero ijana na metero 1000, ni ukuvuga kilometero imwe hejuru ya pariki.

Ni uburyo bushobora gutuma abantu barushaho kuryoherwa n’ibyoza bitatse Pariki y’Igihugu y’Akagera, ibonekamo inyamaswa eshanu zikomeye muri Afuruka (Big Five), ni ukuvuga Inzovu, Inkura, Intare, Ingwe n’Imbogo.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, yavuze ko bishimiye gufatanya na Royal Balloon Rwanda mu kongera ibishobora gukurura ba mukerarugendo mu Rwanda.

Ati “Twiyemeje gukomeza kubaka ubufatanye bushya no korohereza ishoramari mu rwego rw’ubukerarugendo, kugira ngo tubashe guhaza ibyifuzo by’abadusura ari nako bitanga umusanzu urambye mu kubungabunga ibidukikije.”

- Advertisement -

Umuyobozi wa Royal Balloon Rwanda, Atilla Turkmen, na we yavuze ko bashimishijwe no gufatanya na Akagera Management Company mu gutangiza iki gikorwa kizajya gifasha benshi basura Pariki y’Igihugu y’Akagera.

Ati “Uru ni urugero rukomeye rw’uburyo kubungabunga ibidukikije bishobora guhindura ahantu kimwe n’abahaturiye. Mu bunararibonye dufite busaga imyaka 30, turifuza kugendana n’u Rwanda mu cyerekezo kirambye rufite mu bukerarugendo. Twizera ko mu gutangiza iki gikorwa gishya cy’ubukerarugendo, tuzunganira imbaraga zishyirwa mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima kandi bigateza imbere urwego rw’ubukerarugendo mu Rwanda.”

Umuyobozi wa Pariki y’Igihugu y’Akagera, Ladis Ndahiriwe, na we yashimangiye ko ubu buryo bushya buzafasha abasura pariki kuryoherwa n’imirambi iyigize, kandi bigatanga umusanzu ukomeye mu bijyanye n’amafaranga Pariki yinjiza.

Iki kigo cyafunguye ishami mu Rwanda nka Royal Balloon Rwanda gisanzwe gifite amahoteli menshi muri Turikiya, kikanagira bene ibi bikorwa bifasha ba mukerarugendo muri pariki zo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika y’Iburasirazuba n’amajyepfo.

Uyu mushinga utangijwe  mu gihe urwego rw’ubukerarugendo rurimo kuzahuka buhoro buhoro, nyuma yo kugirwaho ingaruka zikomeye n’icyorezo cya COVID-19.

Ni icyorezo cyatumye inyungu yavuye muri uru rwego mu mwaka wa 2020 imanuka ikagera kuri miliyoni $121, ivuye kuri miliyoni $498 zabonetse mu 2019.

Ni igabanyuka ringana nibura na 75%, ryatewe n’amabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya COVID-19 yagiye afatwa arimo gufunga imipaka na guma mu rugo.

Uyu mushinga wa Royal Balloon witezweho umusanzu mu kuzahura ubukerarugendo kimwe n’undi uzaba ufasha abantu gutembera ikiyaga cya Kivu hifashishijwe ubwato bwiswe Queen Kivu Uburanga, buzaba burimo hotel icungwa na Mantis Collection, buzuzura mu gihe kiri imbere.

Hategerejwe kandi umusaruro ufatika ku bufatanye n’amakipe mu kumenyekanisha ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze muri gahunda ya ‘Visit Rwanda’, ku bufatanye n’amakipe ya Arsenal F.C. na Paris Saint Germain.

Reba uko izi ‘ballons’ zizamuka.

 

TAGGED:featuredPariki y'Igihugu y'AkageraRDBRoyal BalloonUbukerarugendo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rosette Chantal Rugamba Yatorewe Kujya Mu Bayobora Ikigega Cy’Isi Cyo Kurengera Inyamaswa
Next Article 30% By’Abanyarwanda Nibo Bivuza Mu Bitaro By’Abikorera- Minisanté
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?