Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Bwa Mbere Muri Amerika Umwirabura Yahawe Kuyobora Ingabo Zitwa US Marines Corps
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Bwa Mbere Muri Amerika Umwirabura Yahawe Kuyobora Ingabo Zitwa US Marines Corps

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 August 2022 8:23 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Kuva Leta zunze ubumwe z’Amerika zatangaza ko zibaye igihugu kigenga, hari taliki 04, Nyakanga, 1776 ubu hashize imyaka 246, nibwo bwa mbere Umwirabura udafite andi amaraso akomokaho, ahawe ipeti rya Jenerali w’inyenyeri enye akagirwa n’Umugaba mukuru w’ingabo zidasanzwe zitwa US Marines Corps.

Yitwa Gen. Michael E. Langley.

Uyu mugabo yavuze ko kuba ageze kuri uru rwego abikesha umurage Se yamuhaye wo gukora cyane agamije  kuba ku isonga mu bintu byose.

Avuga ko inshingano ahawe zizabera abandi Birabura n’urubyiruko muri rusange ishingiro ryo gukora cyane kugira ngo bagere kure heza hashoboka mu kazi gafitiye igihugu akamaro.

Langley yavukiye ahitwa Shreveport muri Leta ya Louisiana, Se nawe akaba yari umusirikare mu ngabo zirwanira mu kirere.

Mu mwaka wa 1985 nibwo yahawe ipeti rya Second Lieutenant. Yari arangije amasomo muri Kaminuza ya Texas afitwa Arlington.

Ipeti rya Jenerali w’inyenyeri enye n’inshingano zo kuyobora US Marines Corps yariherewe mu kigo cya gisirikare cy’aba Marines kitwa Marine Corps Barracks  kiri i Washington.

Kuba ayoboye aba basirikare ni ikintu kizandikwa mu mateka kubera ko ubwo cyashingwaga mu mwaka wa 1775, ni ukuvuga habura umwaka umwe ngo Amerika itangaze ko ari igihugu kigenga, abayishinze bari bararahiye ko nta Mwirabura uzayobora uyu mutwe.

Ibi byaje guhinduka mu mwaka wa 1942, ni ukuvuga nyuma y’imyaka 167, US Marines Corps ishinzwe.

Hari hashize umwaka umwe ibirindiro by’ingabo z’Amerika bitewe n’ibitero by’Abayapani byagabwe n’indege nyuma y’akazi k’ubutasi kakozwe n’Umuyapani witwaga Takeo Yoshikawa.

Iby’uko Umwirabura yaba Jenerali mu ngabo z’Amerika kandi muri uriya mutwe wa Marines byabaye bwa mbere mu mwaka wa 1979 nyuma y’uko uwayoboraga Amerika mu bihe by’Intambara ya mbere yise witwa Henry Truman atangarije ko n’Abirabura bagomba kugira uruhare rugaragara mu mikorere y’ingabo za Marines.

US Marines Corps ni umutwe w’ingabo z’Amerika zirwanira ku butaka zitabazwa aho rukomeye

Hari hashize igihe gito Umunyamabanga wa Leta ushinzwe umutekano w’Amerika Jenerali

Lloyd Austin  atangaje ko Perezida Biden yahaye Langley ipeti rya Jenerali w’inyenyeri enye ariko ko kurimwambika bigomba kubanza kwemezwa na Sena y’Amerika nk’uko bikorwa no ku bandi basirikare.

Sena rero iherutse kumwemeza ndetse Perezida Biden ahita amugira umugaba w’ingabo za Marines.

Yari asanzwe ari we uyoboye Ingabo z’Amerika zishinzwe gucunga Afurika zitwa US Africa Command zifite ikicaro mu Budage ahitwa  Stuttgart.

Amateka y’Amerika arerekana ko mu myaka mike ishize, imyumvire y’uko Abirabura batagombye guhabwa imyanya ikomeye mu buzima bw’Amerika yahindutse.

Barrack Obama mu biro bye akiri Perezida w’Amerika

Uretse kuba Barrack Obama yarabaye Perezida wa mbere w’Amerika ufite amaraso yo muri Afurika, ubu na Visi Perezida w’Amerika ni umugore ufite amaraso y’Umwirabura n’Umuhinde.

Yitwa Kamala Harris.

Kamala Harris
TAGGED:AmerikaBuyapanifeaturediIngaboJenerali
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ikoranabuhanga Ryo Ku Rubuga IREMBO Rirashaje
Next Article Imijyi Ya Gatsibo Yaradindiye ‘Ugereranyije’ N’Ahandi Mu Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Twiyumva Muri Siyanse Kurusha Mbere-Umunyeshuri Wa KIST

Abasirikare 100,000 Ba Israel Biteguye Gutangira Ibitero Bishya Muri Gaza

Qatar Mu Bufatanye N’u Rwanda Mu Gukora Imiti

Umuti Meya Wa Muhanga Aha Ibibazo Biri Mu Ngo

DRC Yarakajwe N’Uko Kenya Yagennye Uyihagarariye i Goma

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?