Yitwa Karine Jean- Pierre akaba ari umwiraburakazi ukomoka mu Birwa bya Martinique. Kuri uyu wa Kane nibwo Perezida Joe Biden yamugize Umuvugizi w’Ibiro bye asimbuye Jen Psaki.
Karine Jean-Pierre yavutse taliki 13, Kanama, 1977. Yari asanzwe yungirije Jen Psaki mu kazi bombi batangiye mu mwaka wa 2021.
Uyu mugore uri mu bahanga mu kuvuga no gutegura ibiganiro bihabwa abanyamakuru, yigeze gushingwa kuyobora Ibiro bya Visi Perezida wa Amerika Madamu Kamara Harris nawe w’umwiraburakazi ariko ufite n’amaraso yo mu Buhinde.
Karine Jean- Pierre azatangira imirimo ye ku mugaragaro taliki 13, Gicurasi, 2022, bitumen aba Umwiraburakazi wa mbere mu mateka y’Amerika ndetse wemera ko ari n’umutinganyi ubaye Umuvugizi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’Amerika.
Indi mirimo yakoze mbere y’uyu harimo kuba yarabaye umujyanama mu kigo kitwa MoveOn.Org ndetse aba umusesenguzi mu bya Politiki wa televiziyo zikomeye zirimo NBC News na MSNBC.
Yigeze no kuba umwarimu wa Politiki mpuzamahanga muri Kaminuza ya Colombia.
Uyu mugore uri mu kigero cy’imyaka 40 yayoboye amatsinda y’abamamazaga Barack Obama(2008-2012) ndetse aba no mu bamamazaga Joe Biden mu mwaka wa 2020.
Mu mwaka wa 2018, yavuze ko imico ye ari ikintu umugabo witwa Donald Trump adashobora guhuza nacyo.
Kuba umuvugizi w’Ibiro by’Umukuru w’igihugu icyo ari cyo cyose ni inshingano z’icyubahiro ariko ziremereye cyane.
Uzifite aba agomba kumenya amagambo akoresha mu gihe runaka kandi akirinda kugira amarangamutima adakwiye mu gihe kidakwiye.
Uwo Jean Pierre asimbuye witwa Jen Psaki yari azwi nk’umugore uzi gusubiza neza kandi utajya ureka ngo amarangamutima azamurwa n’ibibazo bikomeye kandi bishotorana by’abanyamakuru arute ugushyira mu gaciro kwe no gusubiza atuje.
Kugeza ubu ntiharamenyekana icyatumye Jen Psaki ava kuri uriya mwanya cyangwa undi mwanya yahawe.