Igice Kimwe Cy’Umuhanda Wari Wafunzwe Wa Muhanga-Ngororero-Nyabihu Kirakoreshwa

Ibikorwa byo gukura ibitaka byamanuwe n’inkangu yafunze umuhanda wa Muhanga-Ngororero- Nyabihu birakomeje. Icyakora abakozi bashoboye kuhakura ibitaka k’uburyo hari igihande kimwe cyawo cyabaye nyabagendwa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami ry’umutekano wo mu muhanda, Senior Superintendent of Police( SSP) René Irere yabwiye Taarifa ko n’ubwo icyo gihande kimwe cy’umuhanda cyabaye nyabagendwa, inama nziza ari uko imodoka ziremereye ziba ziretse kuhaca.

Ati: “Inama ni uko imodoka nini zakomeza guca i Musanze kugeza ubwo umuhanda wose ubaye nyabagendwa.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ishami ry’umutekano mu muhanda, Senior Superintendent of Police, (SSP) Réne Irere

Amakuru Taarifa ifite avuga ko n’ubwo abakozi bari gukora cyane ngo umuhanda ube muzima, bari guhura n’ikibazo cy’uko ubutaka bukimanuka kubera ko imvura imaze iminsi igwa muri biriya bice yatumye busoma.

- Kwmamaza -

Umuhanda uhuza Muhanga, Ngororero na Nyabihu( ahitwa Mukamira) ni umuhanda ukoreshwa n’abacuruzi bavana ibicuruzwa mu Rwanda babijyanye i Goma banyuze muri Rubavu.

Ubu inama bagiriwe ni ukubigeza yo ariko baciye i Musanze.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version