Connect with us

Mu mahanga

Bwa Mbere Umugore Yashyizwe Mu Buyobozi Bukuru Bwa Banki Nkuru Y’Uburundi

Published

on

Yisangize abandi

Ku nshuro ya mbere mu mateka y’imiyoborere ya Banki nkuru y’Uburundi, Perezida Evariste Ndayishimiye yagize  Irène Kabura Murihano Visi Guverineri wa mbere w’iyi Banki.

Asimbuye Désiré Musharitse uri mu baherutse guhagarikwa kubera imicungire y’umutungo w’iriya banki basanze utaracungwaga neza.

Uwahoze ari Guverineri w’iyi Banki witwa Dieudonné Murengerantwari nawe aherutse gutabwa muri yombi akurikiranyweho gusahura amafaranga yayo.

Irène Kabura Murihano yari asanzwe ayobora Agashami gashinzwe Imishinga n’Iterambere mu Biro by’Umukuru w’igihugu cy’Uburundi.

Guverineri Wa Banki Nkuru Y’Uburundi Yafungiwe ‘Kuyisahura’

Copyright © 2020-2023 - Kinyarwanda Version