Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Bwa Mbere, Umuntu ‘Yateweho’ Impyiko Y’Ingurube
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ikoranabuhanga

Bwa Mbere, Umuntu ‘Yateweho’ Impyiko Y’Ingurube

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 October 2021 4:46 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abaganga bo muri Kaminuza ya New York bahaye umuntu impyiko bavanye mu ngurube, bituma aba umuntu wa mbere mu mateka uhawe inyama ivuye mu kindi kinyabuzima ntibimugireho ingaruka.

Ni intambwe abahanga mu buvuzi bari bamaze imyaka myinshi baharanira gutera.

Bashimishijwe n’uko iriya mpyiko yatangiye gukora neza, isohora inkari nk’uko byari byitezwe.

Abateye impyiko y’ingurube kuri uriya muntu bari bafite impungenge ko uturemangingo twayo twaza kwanga gukorana n’utw’izindi nyama z’umuntu ariko siko byagenze.

‘Siko byagenze’ kuko mbere y’uko bayimuteraho bari baraciye intege imiterere y’iriya mpyiko k’uburyo yagombaga kwemera gukorana n’izindi nyama zigize urwungano rukorana n’impyiko.

Umuntu wateweho impyiko y’ingurube yari asanzwe ari umurwayi ugeze aharenga kuko yari asigaye ahumeka abifashijwemo n’ibyuma byabigenewe.

Abaganga basabye abo mu muryango we kubemerera ko yakorerwaho ririya gerageza mbere y’uko akurwaho uriya mwuka ‘akigendera.’

Abo mu muryango we barabyemeye barabisinyira hanyuma abaganga bamukoreraho ririya gerageza.

Dr Robert Montgomery wayoboye buriya bushakashatsi yavuze ko igerageza ryabo ryaberetse ko umuntu ashobora guhabwa inyama yo mu kindi kinyabuzima bigashoboka.

Uriya muntu yamaranye iriya mpyiko y’ingurube iminsi itatu.

Ku isi hari ikibazo kinini cy’abantu bafite inyama zikeneye gusimbuzwa izindi bitaba ibyo bagapfa.

Kuba umuntu yabona inyama isimbura iye yangiritse birahenda kubera ko izo nyama zitaboneka ku bwinshi.

Gutanga inyama urugero nk’impyiko birahenda kandi si abantu bose bemera gutanga inyama zabo baziha abandi bazi cyangwa batazi.

Mu Bwongereza hari abantu 6,100 bacyeneye guhabwa inyama runaka. Abagera ku 4,584 muri bo bakeneye guhabwa impyiko.

Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ho abakeneye impyiko ni 90,000 nk’uko ikigo cy’aho gishinzwe gusanganya inyama z’umubiri mu bazishaka kitwa United Network for Organ Sharing kibitangaza.

Kubera ko abantu bacye ari bo bemera gutanga inyama baziha abandi, abahanga bamaze imyaka irenga 20 biga ukuntu inyama z’inyamaswa runaka zajya zihabwa abantu.

Muri uko gutekereza no gushakashaka kwabo, bahuraga n’ikibazo cyo kwiga uko bazakora k’uburyo ubwirinzi bw’umubiri w’umuntu butazigizayo iyo nyama nshya idasanzwe imenyerewe mu mubiri.

Ubu bwirinzi nibwo bita mu Cyongereza ‘Immune System’.

Abagize itsinda rya Dr Montgomery baje gusanga hari icyo bakora bakigizaho akanyangingo kitwa  alpha-gal kuko ari ko gatuma ubwirinzi bw’urugingo runaka bukora ntirwemere ko hari urundi rwarwegera.

Icyakora, ubu bushakashatsi buracyasaba byinshi kugira ngo umuntu atazatakaza imikorere kamere y’uturemangingo twe binyuze mu kumuhuza n’imikorere y’utw’ibindi bikoko.

Uretse kuba iki gikorwa kigamije gutabara abantu, ku rundi ruhande cyerekana ko ubushakashatsi mu iterambere ry’ubuvuzi bukataje.

TAGGED:AbagangafeaturedImpyikoIngurubeKaminuza
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ubushinjacyaha Bwajuririye Ibihano Byahawe Rusesabagina n’Abo Bareganwa
Next Article Nathan TV: Shene Yihariye Canal + Rwanda Yageneye Abana Ngo Bigireho
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga K’Ubufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageUbuzima

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu Rwanda

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?