Uko byagenda ngo Amerika ihagarike gukorana na Israel ni ikintu abantu benshi bibaza gusa badafitiye igisubizo cyuzuye kuko Washington na Yeruzalemu byabaye nk’agati k’inkubirane. Icyakora ntihabura ibintu biza gutokoza uwo mubano.
Nk’ubu Perezida Donald Trump aherutse kubwira Time Magazine( ikinyamakuru cy’Abanyamerika gikorera i New York) ko Amerika izahagarika inkunga yahaga Israel niramuka itangaje mu buryo budasubirwaho ko yigaruriye ubutaka bwose bwa West Bank.
Yagize ati: “ Israel izabura inkunga twayihaga niyigarurira West Bank yose”.
Gusa uyu muyobozi avuga ko yizeye ko Israel itazabikora nubwo bwose biri mu Nteko yayo ishinga amategeko ngo ibyigeho igire icyo ibitangazaho.
Trump avuga ko yasezeranyije ibihugu by’Abarabu ko atazemerera Israel gukora biriya kandi ko West Bank izahora ari iya Palestine.
Abajijwe niba ashima uruhare Abarabu bagize mu biganiro n’isinywa ry’amasezerano y’amahoro aherutse gusinywa hagati ya Israel na Hamas yasubije ko arushima, yungamo ko yirinze ko Iran yabyinjiramo.
Yabyirinze yanga ko Teheran yakwitambika iyemezwa rya zimwe mu ngingo zigize umugambi we w’amahoro watumye habaho ihererekanywa ry’imfungwa hagati y’impande ziri kurwanira muri Gaza.
Mu kugaruka kuri Israel, Trump yavuze ko rimwe mu makosa yakoze ari ukurasa kuri Qatar ishaka kwica abayobozi ba politiki ba Hamas bahafite ibiro.
Avuga kandi ko muri iki gihe, Amerika iri guhindura uburyo Uburasirazuba bwo Hagati buteye ndetse na politiki yabwo, akemeza ko abayobozi bose b’ibihugu bibugize bagomba kumwubaha.
Ati: “ Muri iki gihe, turi guhindura imiterere y’Uburasirazuba bwo Hagati. Ikintu kimwe ababuyobora bagomba gukora ni KUBAHA Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika.”
Avuga ko kugira ngo intambara ibe ihagaze muri iki gihe muri Gaza, byatewe n’uko abaturage ba Israel basabye Netanyahu ko abantu babo bashimuswe na Hamas bataha, igitutu cyabo kiza gutuma yemera kuganira na Hamas.
Kuri Trump, iyo ibyo bitaba Netanyahu yari bukomeze kurasa muri Gaza.
Uwahoze muri Hamas ashobora kuzayobora Leta ya Palestine…
Imwe mu ngingo Perezida Donald Trump yavuze ko iri mu zikomeye zimubuza gusinzira ni ingingo y’uko umurwanyi witwa Marwan Bargouthi ari we wazayobora Leta ya Palestine niramuka igiyeho nk’uko byateganyijwe na Amerika.
Ati: “ Iyi ni ingingo impangayikisha buri munsi. Nicyo kibazo budashobora kwira ntibajije! Icyakora ngomba kugifataho umwanzuro.”
Marwan Barghouti ni imfungwa ikomeye yo muri Palestine ikaba iri mu b’ibanze Hamas yasabye ko bagomba kurekurwa kugira ngo nayo ihe Israel abantu bayo yari yarashimuse.
Uyu mugabo yafashwe mu mwaka wa 2002, afatirwa muri Ramallah ahita afungwa.
Muri icyo gihe yari umwe mu bakomeye mu ishyaka ryayobora Palestine rya Yasser Arafat ryitwa Fatah.
Yagize uruhare runini mu ntambara bita Intifada ya Kabiri Abanyapalestine barwanye na Israel bakoresheje amabuye ku masasu.
Hamas igomba kuyamanika…
Trump yabwiye Time Magazine ko niba Hamas itemeye ibikubiye mu kiciro cya kabiri cy’amasezerano y’amahoro nk’uko Amerika ibiteganya, izahura n’akaga.
Avuga ko abagize uyu mutwe bagomba kuyamanika bitaba ibyo bakazahura n’akaga kuko ‘intambara ishobora kongera kubura’.
Nubwo Trump asanga Mohamoud Abbas ari umuyobozi mwiza wa Palestine yo muri iki gihe, ku rundi ruhande avuga ko adafite ubushobozi bwo kuzayobora iki gice cy’isi mu gihe kiri imbere.
Ndetse muri iki gihe hamaze gushyirwaho icyo Trump yise The “Board of Peace” mu Kinyarwanda wakwita Inteko y’Amahoro izayobora Gaza nyuma y’intambara yayiyogoje.
Iyo Nteko, nk’uko abivuga, izaba ifite ijambo rinini mu Burasirazuba bwo Hagati.


