Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Byemejwe: Museveni Yongeye Gutsinda Amatora
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Byemejwe: Museveni Yongeye Gutsinda Amatora

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 16 January 2021 1:09 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Bwana Simon Byabakama uyobora Komisiyo y’igihugu y’amatora muri Uganda amaze gutangaza ko ibyavuye mu matora y’Umukuru y’igihugu yabaye ku wa Kane tariki 14 Mutarama, 2021 byerekana ko Museveni ari we wayatsinze.

Museveni yagize amajwi yose hamwe 5,851,037  ni ukuvuga 58% naho  Kyagulanyi agira 3,475,298 ni ukuvuga  34.83%.

Abandi ni  Patrick Amuriat wagize  323536  ni ukuvuga 3.24%.

Ni ubwa mbere mu mateka Perezida Museveni agize amajwi agera kuri 50 %.

Byerekana ko afite umuntu bahanganye ufite imbaraga.

Kuva icyo gihe yakoze uko ashoboye ateza imbere Uganda, ayigira icyo we na bagenzi bise ‘Isaro  ry’Afurika.’

Yubatse igisirikare gikomeye ndetse k’ubufatanye n’ingabo za USA yaje gutsinda abamurwanyaga harimo abasirikare ba Lord Resistance Army bayobowe na Joseph Kony.

Muri iyi minsi ariko hari urubyiruko rwa Uganda rusa n’aho rutamushaka, ahubwo rwumva ko habaho impinduka.

Hadutse Bobi Wine aza adasanzwe…

Mu minsi mike ishize, umugabo witwa  Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine yiyemeje kwiyamamariza kuyobora Uganda maze ahinduka umukundwa w’urubyiruko.

Kuva yatangira kwiyamamaza yahuye n’abamucaga intege bityo bikaba ari uburyo bwo kumuca intege.

Abamushyigikiye bagiye mu mihanda bigaragambya bamagana ifungwa rye ariko bararaswa, barapfa abandi barakomereka.

Uyu Bobi Wine yahoze ari umuhanzi uri mu bakunzwe muri Uganda.

Kuba aterwa inkunga y’ibitekerezo na Dr Kizza Besigye wahoze ahanganye na Museveni mu bya Politiki byamwongereye imbaraga za Politiki bituma ijwi rye rigera kure ndetse no bakuze bakoranye na Museveni bakaba basa n’abatakimushaka.

Simon Byabakama niwe watangaje ibyavuye mu matora
TAGGED:AmuratByamukamafeaturedKyagulanyiMuseveni
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nta Nkingo Z’Ingurube Zihari, MINAGRI Idufashe- Umworozi Wazo w’i Bugesera
Next Article Amavubi Yitwaje Ibikonyozi Bitanu , Ese Arivana Imbere y’Imisambi?
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Gen Nkubito Yabwiye Abo Mu Burengerazuba Ko FDLR Idakwiye Kubahahamura

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

You Might Also Like

Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?