Bwana Simon Byabakama uyobora Komisiyo y’igihugu y’amatora muri Uganda amaze gutangaza ko ibyavuye mu matora y’Umukuru y’igihugu yabaye ku wa Kane tariki 14 Mutarama, 2021 byerekana ko Museveni ari we wayatsinze.
Museveni yagize amajwi yose hamwe 5,851,037 ni ukuvuga 58% naho Kyagulanyi agira 3,475,298 ni ukuvuga 34.83%.
Abandi ni Patrick Amuriat wagize 323536 ni ukuvuga 3.24%.
Ni ubwa mbere mu mateka Perezida Museveni agize amajwi agera kuri 50 %.
Byerekana ko afite umuntu bahanganye ufite imbaraga.
Kuva icyo gihe yakoze uko ashoboye ateza imbere Uganda, ayigira icyo we na bagenzi bise ‘Isaro ry’Afurika.’
Yubatse igisirikare gikomeye ndetse k’ubufatanye n’ingabo za USA yaje gutsinda abamurwanyaga harimo abasirikare ba Lord Resistance Army bayobowe na Joseph Kony.
Muri iyi minsi ariko hari urubyiruko rwa Uganda rusa n’aho rutamushaka, ahubwo rwumva ko habaho impinduka.
Hadutse Bobi Wine aza adasanzwe…
Mu minsi mike ishize, umugabo witwa Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine yiyemeje kwiyamamariza kuyobora Uganda maze ahinduka umukundwa w’urubyiruko.
Kuva yatangira kwiyamamaza yahuye n’abamucaga intege bityo bikaba ari uburyo bwo kumuca intege.
Abamushyigikiye bagiye mu mihanda bigaragambya bamagana ifungwa rye ariko bararaswa, barapfa abandi barakomereka.
Uyu Bobi Wine yahoze ari umuhanzi uri mu bakunzwe muri Uganda.
Kuba aterwa inkunga y’ibitekerezo na Dr Kizza Besigye wahoze ahanganye na Museveni mu bya Politiki byamwongereye imbaraga za Politiki bituma ijwi rye rigera kure ndetse no bakuze bakoranye na Museveni bakaba basa n’abatakimushaka.