Nta Nkingo Z’Ingurube Zihari, MINAGRI Idufashe- Umworozi Wazo w’i Bugesera

Niyoyita Peace atuye mu Kagari ka Cyugaro, Umurenge wa Ntarama, mu Karere ka Bugesera ari n’aho yororera ingurube. Avuga ko n’ubwo ubworozi bwazo bwungura ubukora, ariko bagihura n’ikibazo cy’uko nta nkingo zihabwa ndetse n’ibiryo byazo bikaba bihenze. Kudakingirwa bituma zipfa zikiri nto bigatera igihombo. RAB ntacyo irabivugaho.

Kubera ko ubworozi abumazemo imyaka ibiri, ntaragira ingurube nyinshi cyane ariko avuga ko izo afite zazamuye imibereho ye, akaba agurisha izikuze ariko akanakoresha ifumbire yazo mu gufumbira urutoki rwe.

Korora ingurube byatumye kandi ahura na bagenzi be bahuje umwuga bakorana bya bugufi bamwungura ubumenyi muri uwo mwuga.

Birumvikana ko icy’ingenzi ari uko yashoboye kwihangira umurimo kandi akagira abandi baturage icyenda aha akazi nabo bakikenura.

- Advertisement -

Ikigo cye yakise Ntarama Pig Firming.

Ahantu agurisha ibituruka ku matungo ye ni mu Mujyi wa Goma muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo.

Ingorane z’umworozi w’ingurube

Niyoyita Peace avuga ko n’ubwo borora ariko hari ibibazo bahura nabyo birimo ko nta nkingo zigenewe ingurube zihari, ibiryo bidahagije kandi bimwe bitujuje ubuziranenge.

Kuba agurisha ingurube mu mahanga kandi hari Abanyarwanda nabyo ni ikibazo! Abanyarwanda ngo baracyanena ingurube kubera kutamenya ko zitanga ifaranga ryinshi kandi vuba.

Ati: “ Isoko ryo mu Rwanda ntirirasobanuka kuko nta bakiriya  bahamye tugira. Byatuma nohereza ingurube muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo kandi noherezayo buri kwezi ingurube ziri hagati ya 30 na 40. Ziba ari ingurube zo kuribwa.”

Ikindi yemeza ni uko ibiciro fatizo bacururizaho bidahamye, bihindagurika.

Icyo avuga ko ikidasobanutse ari uko umukiriya ari we ugena igiciro, kuko aba afite umukomisiyoneri uvuga uti: “ Iyi ngurube ndayigura kuri aya cyangwa  kuri aya!”

Avuga ko hakenewe ko aborozi bazo bishyira hamwe kugira ngo bashobore kugena ibiciro bitewe n’ibyo bashora.

Yagize ati: “Uyu mwuga wacu w’ubworozi bw’ingurube tuwukora mu buryo bwo kwirwanaho, buri wese ukwe kandi ibi biratudindiza. Ni umwuga mwiza wateza imbere uwukoze neza, bikamufasha kwiteza imbere vuba ariko bigashoboka ari uko abawukora bawukoze kinyamwuga kandi hamwe.”

Niyoyita Peace ashima Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi kuko ibagenera amahugurwa ariko agasaba Minisiteri y’ubuhinzi kubafasha kubona inkingo kuko amatungo yabo ajya arwara kuko atakingiwe indwara akiri mato.

Yemeza ko nta rukingo na rumwe rw’ingurube ruri mu Rwanda.

Ikindi avuga ko kijya gihombya aborozi b’ingurube ni uko hari ubwo babura icyororo gishya noneho ingurube zigapfa kubera ko zimije zenewabo zikabyara amacugane.

Kuri we haramutse habonetse ibigo bibikwamo intanga z’ingurube byafasha aborozi bashaka icyororo kubona aho bagikura.

Umuganga w’amatungo mu Kigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi(RAB)wita ku ngurube witwa Dr Fabrice Ndayisenga twamubajije icyo bateganyiriza aborozi b’ingurube kugira ngo haboneke urukingo adusubiza ko inkingo zizaza mu Cyumweru gitaha.

Ati: ” Mu Cyumweru gitaha hari inkingo zizaza ariko zizaza zifite ikiguzi cyo hejuru bityo aborozi batangire kureba uko bazagira icyo batanga kugira ngo barubone. Ntabwo waba umworozi hanyuma ngo ureke gushora.”

Mu Rwanda muri iki gihe habarurwa ingurube zirenga miliyoni imwe, zose zikaba zitanga inyama ziri hagati ya toni 20 000 na toni 30 000 ku mwaka.

N’ubwo ingurube yahoze ifatwa nk’itungo ryo mu batindi, ariko ubu ni itungo rikungahaje benshi.

Iyo ingurube ibwaguye ibwagura hagati y’ibibwana 10 na 14 ikabyara inshuro eshatu ku mwaka, kandi ikororerwa ahantu hato.

Ikintu cya mbere ikunda ni isuku. Iyo uyigiriye isuku, iguha umusaruro uyifuzaho.

Iyo uyitayeho ikarya neza[iyo ibyo irya byiza yabibonye], ikaba ahantu hasukuye kandi igahabwa imiti ikwiye kandi ku gihe, ikungahaza nyirayo.

Bisaba ko zitabwaho ntizisonze, ntizandure kandi ntizibure imiti
Ingurube ni inyamaswa yitabwaho ikororoka vuba igatanga amafaranga
Niyoyita Peace imbere y’ibiraro by’ingurube ze
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version