Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Canal + Group Yaguze Studio Nyarwanda Yitwa ZACU Entertainment
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Izamamaza

Canal + Group Yaguze Studio Nyarwanda Yitwa ZACU Entertainment

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 July 2022 4:56 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ikigo mpuzamahanga gitanga serivisi z’itumanaho, ibikoresho byaryo ndetse n’ikoranabuhanga kitwa Canal + Group cyatangaje ko cyaguze imwe mu nzu zitunganya amashusho n’amajwi yitwa Zacu Entertainment.

Zacu Entertainment ni imwe mu nzu zitunganya umuziki nyarwanda zikomeye zikorera mu Rwanda.

Itangazo Canal + Group yageneye abanyamakuru rivuga ko igurwa ry’iriya nzu riri mu rwego rwo kurushaho ‘gushimangira ibikorwa byayo mu itunganywa ry’amajwi n‘amashusho mu Rwanda.’

Iki kigo kivuga ko kizungukira  ku muyoboro wagutse w’amasaha arenga 500 ya filime nshya  na filime z’uruhererekane zitunganywa buri mwaka ndetse na porogaramu z’amasaha arenga 700, zose zitunganyijwe mu Kinyarwanda.

Ubuyobozi bwa Canal + Group buvuga ko iki kigo cyiyemeje gukurikirana ingamba z‘iterambere ryacyo mu Rwanda, igihugu kimazemo imyaka 10.

Ihafite n’ishami yafunguye mu mwaka n’igice bishize ni ukuvuga mu mwaka wa 2020.

Uretse ibikorwa by’ubucuruzi, ikigo kirateganya no gufungura ku mugaragaro shene y’imyidagaduro itunganyijwe 100% mu Kinyarwanda.

Izarushaho guteza imbere abanyempano bo mu Rwanda ndetse n’itunganywa ry’amajwi n’amashusho.

Hari n’ibindi bigo bikora nka Zacu Entertainment bikorera hirya no hino muri Afurika  byamaze kugurwa na Canal + Group.

Ibyo ni PLAN A cyo muri Côte d’Ivoire na ROK STUDIOS cyo muri Nigeria.

Canal + Group ivuga ko izarushaho gushimangira ubushake bwayo mu gushyigikira itunganywa ry’amajwi n’amashusho muri Afurika hagamijwe kurushaho abakiliya bayo serivisi bashaka.

ZACU Entertainment yashinzwe mu mwaka wa  2017 na Wilson Misago. Ni umwanditsi utunganya filime kuri Televiziyo ndetse akaba yarashinze n’urubuga rwa mbere mu Rwanda rucuruza amashusho muri 2019.

Agira icyo avuga ku mikorere ya Canal + Group na Zacu Entertainment, Fabrice Faux, umuyobozi mukuru ushinzwe porogaramu muri CANAL+International yagize ati : “Twishimiye guha ikaze ZACU Entertainment ndetse n’itsinda ryayo mu kigo cyacu.’

Avuga ko u Rwanda rukungahaye kandi  rufite ubushobozi mu gutunganya amajwi n’amashusho mu ndimi zitandukanye.

Ngo ni ibyo bakoze ni kimwe mu bindi biyemeje gukorera n’ahandi muri Afurika cyane cyane mu bihugu bikoresha Igifaransa ndetse ngo ‘bidatinze’ bizanakorwa no muri Ethiopia.

Faux ati : ” Iri gurwa  rirashimangira ubushake bwacu mu guhuza abanyempano bahanga udushya, bikazafasha iterambere ryacu muri Africa ndetse no mu mahanga, ndetse bikadufasha kunyura abafatabuguzi bacu binyuze muri gahunda zifite ireme ryo ku rwego rwo hejuru. ”

Intego ya  CANAL+ Group ni ugutunganya no gutanga porogaramu zifite ireme ku bakunda ibyo kiriya kigo gikora.

U Rwanda rufite abanyempano benshi kandi abo muri Canal + Group bavuga ko rufite  n’inkuru zubaka rutaravuga bityo rukaba rucyeneye aho kuzivugira no kuzereka amahanga.

Canal + Group ni ikigo gikora itangazamakuru no gucuruza amashusho. Kiragutse ku rwego mpuzamahanga kuko gikorera mu Burayi, Afurika ndetse na Azyia.

Ku isi kihafite abafatabuguzi barenga miliyoni 23.7 barimo miliyoni icyenda z’abatuye u Bufaransa.

Hari na  na STUDIO CANAL+ Group iyoboye  i Burayi mu gutunganya kugura ndetse no gukwirakiza filime n’ibiganiro by’uruhererekane.

Ihagaze neza kandi mu gutanga  amashene ya televiziyo atandukanye ndetse n’ikigo gishinzwe kwamamaza.

Canal + Group ni ikigo gikorera munsi y’amategeko y’ikindi kigo gikomeye kandi kinini kitwa Vivendi.

ZACU Entertainment  ni imwe mu nzu zikomeye mu gutunganya no gukwirakwiza amashusho mu Rwanda.

Iyi nzu kandi ikora ikanatunganya ndetse ikanasohora filime nyarwanda z’umwimerere zikinwa n’Abanyarwanda.

ZACU Entertainment iri k’umuyoboro wagutse w’amasaha arenga 500  uriho filime nshyashya ndetse na filime z’uruhererekane zitunganywa buri mwaka ndetse na porogaramu z’amasaha arenga 700, zose zitunganyijwe mu Kinyarwanda.

TAGGED:AmashushoCanal +featuredRwandaZacu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article EAC: Hari Kwiga Uko Abagenzacyaha B’Abagore Bakwiyongera
Next Article U Bushinwa Bwateguye Akayabo Ko Kuzahura Ubukungu Bwabwo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Gicumbi: Abiga Inderabarezi Basaba Ko Bakongererwa Imashini N’Ibitabo

U Rwanda Rwifatanyije Na Algeria Kwizihiza Isabukuru Y’Ubwigenge

Ubuhinde: Igitero Cy’Iterabwoba Kishe Abantu Umunani 

Yabyariye Mu Modoka Y’Abagenzi Ijya Rubavu

Sarkozy Agiye Kurekurwa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Minisitiri Mukazayire Yahaye Abadepite Isezerano Abantu Bakwiye ‘Guhanga Amaso’

Dagalo Uvugwaho Gukora Jenoside Muri Sudani Ni Muntu Ki?

Harabura Iki Ngo Interineti Igere Hose?-Abadepite Babaza Ingabire

Nyuma Yo Kwica Abantu 114 Muri Philippines Inkubi Ikomereje Muri Vietnam

Burundi: Umushinjacyaha Aravugwaho Kwiba Amafaranga Ya Leta Akayajyana Tanzania

You Might Also Like

Ibidukikije

Meteo Rwanda Yatangaje Imvura Nyinshi Ugereranyije Nisanzwe Mu Ukuboza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Abayobozi Ba BBC Baravugwaho Kubeshyera Trump 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Guhangana N’Imihindagurikire Y’Ikirere Bizahenda u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Harabura 5% Ngo Ubumwe N’Ubwiyunge Mu Banyarwanda Bube 100%

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?