Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: CANAL+ Ikomeje Kudabagiza Abanyarwanda Muri Poromosiyo Y’Imyaka 30
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Izamamaza

CANAL+ Ikomeje Kudabagiza Abanyarwanda Muri Poromosiyo Y’Imyaka 30

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 June 2022 10:31 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Sosiyete icuruza amashusho ya CANAL+ yahembye abanyamahirwe ba kabiri bagera kuri 30 batsindiye ifatabuguzi( abonnement) ryo kureba amashene yose k’ubuntu mu mezi 12, amezi 30 ndetse iboneraho no kwibutsa Abanyarwanda kurushaho gukoresha impano yabageneye mu gihe iki kigo kizihiza isabukuru y’imyaka 30 gikorera muri Africa.

N’ibihembo bitangazwa binyuze kuri Televiziyo y’igihugu, aho abakiliya ba CANAL+ Rwanda banyuranye baguze ifatabuguzi mu kwezi kwa Kamena batoranywamo abantu 30 bagize amahirwe yo gutsindira ririya fatabuguzi ry’ubuntu.

Jean Bosco Munyaneza watsindiye umwaka wo kureba amashene yose k’ubuntu yashimye CANAL+ Rwanda kuba yarahisemo kugenera impano abakiliya bayo, ndetse ashimangira ko bizamugabanyaho umutwaro wo kugura ifatabuguzi rya  buri kwezi.

Undi witwa Nsabimana Sugira watsindiye amezi 30 nawe avuga ko ari iby’agaciro gakomeye kuba umwe mu banyamahirwe batsindiye ririya fatabuguzi ry’ubuntu, maze aboneraho no gukangurira Abanyarwanda kugura ifatabuguzi kugira ngo aya mahirwe abagereho.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Iyi poromosiyo ya CANAL+ izarangira tariki 30 Kamena 2022.

Iyo umukiliya aguze ifatabuguzi nkiryo yaherukaga kugura ahita ahabwa iminsi 30 y’ubuntu yo kureba amashene yo ku ifatabuguzi ryisumbuye kuryo yaguze.

Kugura ifatabuguzi kandi bitanga amahirwe ku mukiliya wa CANAL+ akinjira muri Tombola yo gutsindira ifatabuguzi ryiswe UBUNTU ry’amezi 12 cyangwa amezi 30.

Uretse poromosiyo y’ifatabuguzi, Umunyarwanda wifuza kuba umukiliya wa CANAL+ ari kugura dekoderi ku bihumbi Frw 5,000  akanakorerwa Installation ku Frw  5,000 gusa.

Izi poromosiyo zose zikaba zizarangira tariki 31 Kamena 2022.

- Advertisement -

Mu mwaka wa 1992 nibwo CANAL+ yatangiye gukorera muri Afurika .

Icyo gihe yatangiye ikorera Senegal ifite shene imwe gusa.

Mu 1998, CANAL+ yongereye umubare w’amashene yatangaga muri Afurika, ava kuri imwe agera kuri 20.

Nyuma y’aho gato ni ukuvuga mu mwaka wa 2012 nabwo umubare wavuye kuri 20 ukagera ku mashene 100.

Magingo aya, CANAL+ ifite amashene arenga 200 harimo ayo mu Rwanda, Afurika ndetse no ku Mugabane w’u Burayi.

TAGGED:Canal +featuredRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abantu 46 Basanzwe Barapfiriye Mu Ikamyo Itwara Imizigo
Next Article Abarwanyi Bo Muri Cabo Delgado Baravugwaho Guhindura Umuvuno
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?