Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: CANAL+ Rwanda Yahembye Uwahiriwe Mu Gace Ka mbere ka Tour Du Rwanda 2022
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

CANAL+ Rwanda Yahembye Uwahiriwe Mu Gace Ka mbere ka Tour Du Rwanda 2022

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 21 February 2022 2:16 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

CANAL+ RWANDA niyo yambitse umwambaro w’icyubahiro Uhiriwe Byiza Renus, Umunyarwanda witwaye neza mu gace ka mbere ka Tour du Rwanda kabereye mu Mujyi wa Kigali.

Tour du Rwanda ni umwe mu marushanwa yo gusiganwa ku magare akomeye ku mugabane w’Africa yatangiye i Kigali kuri iki Cyumweru tariki 20 Gashyantare 2022 ku nshuro yaryo ya 14.

CANAL+ isanzwe yerekana iri rushanwa ikaba inasanzwe ari umuterankunga waryo, yiyongereye mu baterankunga ba Tour du Rwanda mu batanze ibihembo, aho izajya ihemba Umunyarwanda witwaye neza ahazamuka, ikaba yabikoze ku munsi wa mbere w’irushanwa ndetse ikanazongera no gutanga iki gihembo ku munsi wa nyuma.

Uhiriwe Byiza Renus niwe Munyarwanda witwaye neza mu gace ka mbere k’iri rushanwa kazengurukaga kuri Kigali Arena.

CANAL+ RWANDA yamuhaye ibihembo birimo umwambaro w’icyubahiro, ndetse na Dekoderi ya HD izaba irimo abonema yo kureba amashene yose ya CANAL+ mu gihe cy’umwaka wose.

Umuyobozi wa CANAL+ RWANDA, Sophie TCHATCHOUA yagaragaje ko atewe ishema no kuba CANAL+ yongeye gutera inkunga Tour du Rwanda muri uyu mwaka, ndetse aboneraho n’umwanya wo kwibutsa Abanyarwanda gukurikirana iri rushanwa kuri CANAL+ SPORT 1.

Yagize ati “Ni iby’agaciro kuri CANAL+ kongera gutera inkunga irushanwa Tour du Rwanda, nka rimwe mu marushanwa yo gusiganwa ku magare akomeye ku mugabane w’Africa. Uyu ni umwaka wa 11 CANAL+ ikorana na Tour du Rwanda ndetse nk’uko bisanzwe ikazajya yerekana incamake ry’iri rushanwa buri mugoroba saa tatu kuri CANAL+ SPORT 1.

Muri uku kwezi kwa Gashyantare, CANAL+ Rwanda iri kwamamaza poromosiyo yayo ihoraho yo gutanga inyongezo y’icyumweru,  aho umukiliya uguze ifatabuguzi mbere yuko iryo asanganywe rishira, ahabwa iminsi 7 y’inyongera areba amashene yisumbuye kuryo yaguze.

Ni mu gihe Umunyarwanda wifuza gutunga Dekoderi ya CANAL+ ubu ari guhabwa ibikoresho byose ku FRW ibihumbi 10,000 gusa.

Nyamara Canal + Rwanda IFITE Akamaro
TAGGED:Canal +featuredIrushanwaRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Uruhare Rw’Ikoranabuhanga Mu Kuzahuka K’Urwego Rw’Imari Mu Rwanda
Next Article Uko Amazi Mabi Ashobora Guhindurwa Urubogobogo Mu Gihe Cy’Ibiza
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Polisi Ivuga Ko Mu Mwaka Wa 2025 ibyaha Byagabanutse Kuri 15.7%

Abafite Ubumuga Biyemeje Kuzabera N’Abandi Isoko Y’Iterambere

Abayobozi Mu Bufaransa Bari Muri DRC Kuganira Ku Mikorere Mishya Ya MONUSCO

U Rwanda Rwafashije Guinea Conakry Gukora Ikoranabuhanga Ryita Ku Masoko Ya Leta 

Imyigire Y’Abana Bagororerwa Mu Igororero Rya Nyagatare

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abafite Ubumuga Biyemeje Kuzabera N’Abandi Isoko Y’Iterambere

Polisi Ivuga Ko Mu Mwaka Wa 2025 ibyaha Byagabanutse Kuri 15.7%

You Might Also Like

Ububanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Yoherereje Ubutumwa Mugenzi We Wa Angola 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwaganiriye Na Maroc K’Ubufatanye Mu Bya Gisirikare 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Mu Ihurizo Ryo Kureba Uko Atakweguzwa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

Kagame Aritabira Inama Transform Africa Summit Muri Guinea Conakry 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?