Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: CANAL+ Rwanda Yashyizeho Poromosiyo Yise ‘Kuri CAN Turayoboye’
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

CANAL+ Rwanda Yashyizeho Poromosiyo Yise ‘Kuri CAN Turayoboye’

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 11 January 2022 12:22 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu rwego gufasha Abanyarwanda bose kureba imikino ya CAN iri kubera muri Cameroon badahenzwe, Ikigo gicuruza serivisi z’amashusho ku rwego rw’isi CANAL+ Rwanda cyashyizeho poromosiyo yo kugabanya ibiciro by’ibikoresho ku FRW 5 000 na ‘installation’ ku FRW 5 000 kugira ngo abifuza kureba iki gikombe cy’Afurika bakirebe badahenzwe kandi mu mashusho ayunguruye.

Umuyobozi wa Canal + Rwanda Sophie Tchatchoua ukomoka muri Cameron aho iki gikombe kiri gukinirwa ndetse n’ikipe y’igihugu cye ikaba iherutse kwitwara neza igatsinda Burkina Faso, yavuze ko intego ya Canal + Rwanda ari ugushimisha Abanyarwanda n’ubwo ikipe yabo y’igihugu ititabiriye ariya marushanwa.

Mu kiganiro n’abanyamakuru bari baje kubwira agashya Canal + Rwanda ifitiye Abanyarwanda muri iyi CAN 2022

Yagize ati: “N’ubwo Amavubi atari gukina muri iki gikombe ngo tubone abafana benshi, ariko abakunda umupira bose bazi ko iri rushwanwa rikomeye cyane muri Afurika. Niyo mpamnvu twifuza ko buri Munyarwanda wese yarirebera kuri CANAL+ adahenzwe.”

Tchatchoua avuga ko mu rwego rwo kurushaho guha abakiliya ba CANAL+ Rwanda ibyishimo, umufatabuguzi wese uri kugura irindi fatabuguzi muri uku kwezi(Mutarama) ahabwa iminsi 15 areba amashene yose ya CANAL+.

‘Kuri CAN turayoboye’: Intero y’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda

Ubusanzwe abantu bari bamenyereye ko kureba imikino ya kiriya gikombe bihenze kuko byasabaga kwishyura byibura Frw 20 000, ariko mu rwego rwo gufasha abakiliya ba CANAL+ Rwanda, ubuyobozi bw’iki kigo bwatangaje ko imikino y’iri rushanwa bazayireba ku bwasisi bwa Frw 5000 kuri abonema y’ikaze kuri shene ya CANAL+ Sport 1.

Amasaha hafi 150 y’imipira inyuraho imbonankubone(live), n’ibiganiro bizajya bitangwa n’abanyamakuru bakomeye ba siporo nka Charles Mbuya, Malick Traoré, ndetse n’abandi, bikaba ari bimwe mu itandukaniro uzarebera umupira kuri CANAL+ azajya arusha abandi batawuharebeye.

Ese ubundi ni uwuhe mwihariko wa CAN 2022?

Imwe muri Stade ziri kuberaho aya marushanwa

Ni igikombe giheruka kuba mu mwaka wa 2019 ubwo cyegukanwaga na Algeria, kikazakinwa n’amakipe 24 agabanyije mu matsinda atandatu, rimwe rigizwe n’amakipe ane.

Amakipe abiri ya mbere mu itsinda azahita abona itike yo gukina icyiciro gikurikira cy’irushanwa.

Azakinira ku bibuga bya Olembe Stadium na Stade Ahmadou Ahidjo mu murwa mukuru Yaounde; Japoma Stadium i Douala, Limbe Stadium i Limbe, Kouekong Stadium i Bafoussam na Roumde Adjia Stadium i Garoua.

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yamenyesheje amakipe agiye gukina igikombe cya Afurika ko nubwo ikipe izaba isigaranye abakinnyi 11 gusa abandi bose banduye Covid-19, bagomba kwitabira umukino.

Ni amabwiriza agomba kubahirizwa nubwo muri abo bakinnyi 11 nta n’umwe waba urimo usanzwe akina mu izamu.

Igihugu kizasiba umukino kizajya giterwa mpaga y’ibitego 2-0.

Aya mabwiriza yatangajwe nyuma y’uko ibihugu byinshi bikomeje guhura n’ubwandu bwa COVID-19  mu bakinnyi n’abatoza.

CAF yavuze ko mu gihe cyihariye, komite ishinzwe gutegura irushanwa izajya ifata icyemezo gikwiye.

Ku wa Gatanu nibwo Ikipe y’igihugu ya Misiri yakereje urugendo rwayo mu irushanwa, ndetse inahagarika imyitozo nyuma y’uko mu bakinnyi hari habonetsemo uburwayi.

Iyi kipe izwi nka ‘The Pharaohs’ yanegukanye iri rushanwa inshuro zirindwi, yerekeje muri Cameroon kuri uyu wa Gatandatu.

Ku rundi ruhande, rutahizamu Pierre-Emerick Aubameyang ni umwe mu bakinnyi babiri ba Gabon basanzwemo COVID-19 ku wa Kane.

Uretse kuri ibyo bihugu, Guinea iheruka gusiga mu Rwanda myugariro Mikael Dyrestam, umukinnyi wo hagati Morlaye Sylla na rutahizamu Seydouba Soumah, ubwo bari mumyiteguro mbere yo kwerekeza muri Cameroon.

Cape Verde na Gambia nabo bibasiwe n’ubwandu bushya mu makipe y’ibihugu, mu gihe Tunisia yatangaje ko hari abakinnyi banduye mbere yo kujya mu mwiherero ubanziriza iri rishanwa.

Kuri iki cyumweru rirafungurwa n’umukino uhuza Cameroon na Burkina Faso saa 18h00 kuri Olembe Stadium, ari nayo izakira umukino wa nyuma ku wa 7 Gashyantare 2022.

Ku nshuro ya mbere iri rushanwa rizifashisha ikoranabuhanga ry’amashusho (VAR) mu gukemura impaka ku bikorwa bimwe na bimwe biba bishidikanywaho.

Uko amatsinda y’irushanwa ateye:

Itsinda A: Cameroon (yakiriye irushanwa), Burkina Faso, Cape Verde, Ethiopia

Itsinda B:Guinea, Malawi, Senegal, Zimbabwe

Itsinda C: Comoros, Gabon, Ghana, Morocco

Itsinda D: Misiri, Guinea Bissau, Nigeria, Sudan

Itsinda E:Algeria, Equatorial Guinea, Ivory Coast, Sierra Leone

Itsinda F: Gambia, Mali, Mauritania, Tunisia.

 

 

TAGGED:CamerounCANCanal +featuredImikinoRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Minisitiri Biruta Yakiriye Ambasaderi Wa Amerika Waje Kumusezeraho
Next Article Ubwandu Bwa COVID-19 Mu Rwanda Bwiyongereyeho 769%
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kuki Amasezerano Y’Amahoro Akunze Kudakurikizwa?

Dusigaye Twishakamo Ibisubizo Ku Bibazo By’Ubuvuzi – Jeannette Kagame 

Kigali: Umusore Yishe Mugenzi We Amuziza Umukobwa

Burundi: Haravugwa Guhangana Hagati Ya Ndayishimiye N’Umunyamabanga  Wa CNDD-FDD

‘Board Of Peace’ Ya Trump Ni Iki?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Impamvu Zitera Polisi Y’u Rwanda Kudatesha Agaciro Abaturage Ishinzwe

Hari Kwigwa Uko Amakipe Yajya Akinira Mu Amahoro Stadium ‘Ku Giciro Kimwe’

Putin Yasabwe Kujya Mu Nama Y’Amahoro Yashyizweho Na Trump

Perezida Trump Arashaka Manda Ya Gatatu Uko Byagenda Kose

Gari Ya Moshi Zagonganye Hapfa Abantu 21

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

40.1% By’Abatuye Kigali Batuye Mu Kajagari- Meya Dusengiyumva

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeUtuntu n'Utundi

Impyisi: Inyamaswa Y’Ingirakamaro Nubwo Yangwa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Rulindo:Habonetse Imibiri 173 Y’Abazize Jenoside Yakorewe Abatutsi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

U Rwanda Rurashyira Imbaraga Mu Bukangurambaga Mu Gutanga Umusoro Wa TVA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?