Ikigo gicuruza amashusho mu Rwanda CANAL+ Rwanda cyiyemeje gukura Abanyarwanda bose mu bwigunge. Cyatangije poromosiyo yiswe Hahiye !!! aho ibikoresho byose ari Frw 5000 ndetse na no kubimanika bikaba andi Frw 5000.
Intego ni uko buri wese areba ibiganiro byiza mu mashusho meza agezweho.
Ikindi gishya CANAL+ Rwanda yashyize hanze ni Application CANAL.
Iyi ni uburyo bw’ikoranabuhanga bufasha umuntu utunze telefoni zigezweho kureba televiziyo akoresheje iyo ‘app’, ikaba iboneka kuri Google store cyangwa Apple Store.
Umuyobozi mukuri wa CANAL+ mu Rwanda Sophie TCHATCHOUA yavuze ko iyi poromosiyo igamije gufasha abakiliya bacikanywe na poromosiyo zashize kugira ngo nabo bashobore kuza mu muryango mugari wa CANAL+Rwanda
Ati: “ Uhereye ku biganiro birimo amafilime meza, imipira nka Champions League ndetse n’irushanwa rya Basket (BAL) riri kunyura kuri Canal+ 1, Umunywarwanda wese yakagombye kutadicikwa naya mahirwe ya poromosiyo.”
Ni poromosiyo yatangijwe uyu munsi taili 11, Werurwe, izarangira kuya 31 Werurwe 2022.
Agashya ku bafatabuguzi bashya ni uko nibongera kugura ifatabuguzi ryabo bazajya bahita bahabwa iminsi 14 bareba amashene ysumbuye, naho abakiliya basanzwe nabo uko baguze ifatabuguzi irindi ritararangira bahabwa iminsi irindwi bareba amashene yisumbuye ho.