Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: CANAL+ Yahuguye Abanyamakuru Mu Kunoza Ubwiza Bw’Amashusho Y’Inkuru
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Izamamaza

CANAL+ Yahuguye Abanyamakuru Mu Kunoza Ubwiza Bw’Amashusho Y’Inkuru

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 23 April 2022 4:35 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Sosiyete icuruza amashusho, CANAL+ ibinyujije muri kaminuza yayo ‘CANAL+ University’ yahuguye abanyamakuru 13 bakora amashusho mu bijyanye no kwandika ndetse no kuyatunganya.

Ni amahugurwa y’iminsi ine, yatangiye taliki 19 asozwa ku ya 22 Mata 2022. Yitabiriwe n’abanyamakuru basanzwe batunganya inkuru z’amashusho  ku ma Televiziyo atandukanye yo mu Rwanda.

Victorien Tronche watanze aya mahugurwa yagaragaje ko kugira ngo umunyamakuru abe umunyamwuga mu kazi ke ko gutunganya inkuru y’amashusho ari ingenzi ko amenya ibice by’ingenzi bigize inkuru y’amashusho.

Agomba kandi no kumenya gufata amashusho agaragara neza, atagora umuntu ngo abanze ashishoze kugira ngo abone ishusho neza.

Umuyobozi wa CANAL+ RWANDA, Sophie TCHATCHOUA yavuze ko CANAL+ ihora ishishikajwe no guteza imbere abafite impano zitandukanye.

Avuga ko  amahugurwa nk’ariya atangwa na CANAL+ University ari imwe mu nzira nziza zo kuvumbura no gushyigikira abafite impano mu Rwanda.

Yongeyeho ko ariya  mahugurwa azakomeza no mu myaka iri imbere  kugira ngo CANAL+ ikomeze gufasha no guteza imbere itangazamakuru ndetse nibijyanye na cinema mu Rwanda.

Abitabiriye aya mahugurwa batangaje ko ari ingenzi cyane ndetse ko azabafasha kunoza imikorere y’akazi kabo.

Safari Desiré ukorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) yavuze ko aya mahugurwa ari ingenzi kuko azamufasha  kunoza akazi ke ndetse ko yizeye no guhatana ku rwego mpuzamahanga.

Ati:  “Gufata amashusho n’amajwi ni ibintu dusanzwe dukora ariko  aya mahugurwa yanyunguye ubumenyi buzamfasha kunoza ibyo nakoraga neza. Ikindi kandi aya mahugurwa yamfashije kumenya gutegura inkuru yanjye hakiri kare k’uburyo njya mu kazi nzi ibyo ndi bufate by’ingenzi.”

Eugène Dufitemukiza ukorera PACIS TV nawe yemeza ko  ariya mahugurwa yamufashije kumenya uko azajya ategura ibyo agiye gukora mbere y’igihe.

Mu gusozwa aya mahugurwa, aba banyamakuru bahawe impamyabumenyi ‘Certificates’ zo kuba baritabiriye aya masomo yateguwe na CANAL+ University.

Mu gutegura aya mahugurwa, hibanzwe ahanini ku banyamakuru bakora kuri Televiziyo zo mu Rwanda zisanzwe ziboneka ku mashene ya CANAL+.

Victorien Tronche
Sophie TCHATCHOUA

 

TAGGED:Canal +featured
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Mu Bubiligi Hubatswe Ibuye Rya Mbere Ry’Urwibutso Rwa Jenoside Yakorewe Abatutsi
Next Article Kicukiro: Imvura Yaraye Ihitanye Umusore, Ikomeretsa Abandi Benshi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Gasabo: Umugore Yafatanywe Amakarito Ya Liquors Zitujuje Ubuziranenge

Israel Yongereye Ibitero Muri Gaza 

Kwitabira Gufata Irangamimerere Byitabirwe Na Buri Wese- MINALOC 

Amahoro Na Kigali Pelé Stadium Zemerewe Kwakira Amarushanwa Nyafurika 

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Sandra Teta Yarekuwe

Ibyotsi Bihumanya Ikirere Cy’u Rwanda Byikubye 5 Mu Bukana- REMA

Nyanza: Umurambo W’Umusore Wari Umaze Icyumweru Yarabuze Bawusanze Mu Mufuka

Imbaduko PM Nsengiyumva Atangiranye Mu Kuzamura Ubuhinzi N’Ubworozi

RDF/Military Police Mu Myitozo Ikarishye

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

General Muganga Yavuze Akazi Ingabo Zikorera Mu Mahanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Ukraine Yahejwe Mu Biganiro Byo Kurangiza Intambara Yayishegeshe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Ubwizigame Bw’Abanyarwanda Ntiburagera No Kuri 50%

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?