Menu
Indimi
Advert

Izamamaza

CANAL+ Yashyizeho Poromosiyo Nshya Kuri Dekoderi n’Ifatabuguzi

Yanditswe kuwa

Ikigo gicuruza serivisi z’amashusho ya televiziyo, CANAL+, cyashyize igorora abaturarwanda kigarura poromosiyo ‘KURI FOOT TURAYOBOYE’, kugirango badacikwa n’igaruka rya shampiyona z’i Burayi zatangiye muri iyi minsi.

Muri iyo poromosiyo izamara iminsi 22, biteganywa ko ku mafaranga 15,000 Frw umuntu azajya ahabwa ibikoresho birimo dekoderi ya HD, igisahani, telekomande n’ifatabuguzi rya Ikaze, ubusanzwe rigura 5000 Frw ku kwezi.

Ni igabanyuka rifatika ryakozwe kuko ubusanzwe bigura 20,000 Frw.

Ubuyobozi bwa Canal Plus Rwanda bwatangaje ko iyi poromosiyo “igamije guha amahirwe abakunzi ba ruhago ndetse n’abanyarwanda muri rusange, amahirwe yo gutunga ibikoresho bya Canal+ ndetse no kubona ifatabuguzi ku giciro gito cyane.”

Ubusanzwe Canal+ igira ibyiciro bine by’ifatabuguzi rigurwa buri kwezi, birimo Ikaze igura 5,000 Frw, Zamuka igura 10,000 Frw, Zamuka na Siporo igura 20,000 Frw na UBUKI igura 30,000 Frw maze ukareba amashene yose ya Canal+.

Iki kigo giheruka gufungura amaduka y’ibikoresho byayo mu buryo bw’umwihariko mu Isoko rya Nyarugenge, ku Gisimenti iruhande rwo kwa Lando na Kicukiro Centre, ahateganye na IPRC Kigali.

Aho hiyongeraho abacuruzi bemewe batanga serivisi zayo basaga 70, hirya no hino mu gihugu.

Canal + imaze kuba ubukombe mu bijyanye n’imikino n’imyidagaduro.

Mu minsi ishize yafashije abaturarwanda kureba imikino na Euro 2020 yatwawe n’u Butaliyani na Copa America yegukanywe na Argentine, ku giciro gito cyane.

Ubu bukangurambaga buziye igihe

 

 

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement
Advertisement
Advertisement
Advertisement
Advertisement
Advertisement