Sosiyete icuruza amashusho yitwa Canal + yatanze impano mu rwego rwo korohereza Abanyarwanda kuryoherwa n’igaruka rya Shampiyona zo ku mugabane w’u Burayi zitambuka imbonankubone ku mashene ya CANAL+ SPORT.
Nyuma y’irangira ry’igikombe cy’Isi, Shampiyona zitandukanye zo ku mugabane w’u Burayi zarasubukuye.
By’umwihariko, abakunda umupira w’amaguru bakomeje kandi kuryoherwa n’imikino ya Boxing Day yo mu gihugu cy’u Bwongereza.
Taliki 28 Ukuboza, 2022, Ligue 1 yo mu Bufaransa nayo irasubukurwa mu gihe taliki 31 Ukuboza, 2022 La Liga nayo izagaruka ku mashene ya CANAL+ SPORT honyine.
Muri Mutarama 2023, abakunda umupira w’amaguru bazakomeza kwishimira CANAL+ kubera imikino ya Shampiyona nyafurika ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN), izabera muri Algérie, ikazajya itambuka ku mashene ya CANAL+ SPORT.
Kugeza taliki 31, Ukuboza, 2022, CANAL+ yatanze poromosiyo ku mukiliya wese uguze ifatabuguzi nk’iryo aheruka kugura .
Azajya ahita ahabwa iminsi 30 ako kanya yo kureba amashene yose ya CANAL+.
Si ibyo gusa kuko ubu, Umunyarwanda wifuza gutunga Dekoderi ya CANAL+ yoroherejwe akuko ashobora kubona ibikoresho byose Frw 5,000, kuyimumanikira nabyo Frw 5000.
Izi poromosiyo zose zikazarangira tariki 31 Ukuboza 2022.Kugura ifatabuguzi rya CANAL+ ushobora kunyura ku iduka ry’umucuruzi wemewe cyangwa ugakoresha telefoni ngendanwa ukanda *182*3*1*4# kuri MTN MOMO na *182*7# kuri Airtel Money.