Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: CANAL+ Yorohereje Abanyarwanda Gutunga Dekoderi Ngo Barebe Imikino Y’i Burayi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Izamamaza

CANAL+ Yorohereje Abanyarwanda Gutunga Dekoderi Ngo Barebe Imikino Y’i Burayi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 September 2022 9:52 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu gihe Shampiyona z’imikino y’i Burayi zigeze aharyoshye, CANAL+ yatekereje ku Banyarwanda  bifuza gutunga Dekoderi n’ibikoresho byayo ibashyiriraho Poromosiyo izarangirana n’ukwezi kwa Kanama, 2022.

 Kuva Taliki 05 Kanama 2022, Shampiyona zikomeye ku mugabane w’i Burayi zarasubukuwe.

By’umwihariko, CANAL+ Group yongereye amasezerano y’uburenganzira bwo kwerekana iyi mikino yose harimo SERIE A yo mu Butaliyani, BUNDESLIGA yo mu Budage, LALIGA yo muri Espagne, LIGUE 1 yo mu Bufaransa, Shampiyona yo mu Bwongereza, Premier League ndetse n’imikino y’igikombe kiruta ibindi mu Burayi cya UEFA Champions League.

Mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda kuryoherwa n’ibi byiza, CANAL+ yatangije poromosiyo igenewe abifuza gutunga ibikoresho byayo.

Guhera kuri uyu wa Gatanu taliki 19 Kanama 2022 kugeza tariki 31 Kanama 2022, Dekoderi ya CANAL+  iragura Frw 5,000  mu gihe igiciro cya kuyimanika  (installation)cyashyizwe ku Frw 5,000.

Ishami rishinzwe ubucuruzi muri CANAL+ Rwanda yatangaje ko iyi Poromosiyo yashyizweho mu rwego rwo kurushaho korohereza Abanyarwanda kubona serivisi za CANAL+ mu buryo bworoshye ndetse no kuryoherwa na porogaramu z’ingeri zose  ibagezaho.

CANAL+ ifite abacuruzi hirya ni hino mu Rwanda n’amaduka yayo mu Mujyi wa Kigali afasha umukiliya kubona Dekoderi mu buryo bworoshye.

TAGGED:Canal. DekoderiImikino
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Polisi Yafashe Imodoka Zikabakaba 1000
Next Article Ubushyamirane Buratutumba Hagati Ya Israel Na Misiri
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Knowless Yagiye Tanzania Kuhasohorera Indirimbo

DRC: Leta Yategetse FDLR Kwishyira Mu Maboko Y’Ingabo

Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Abaturiye CIMERWA Bagiye Kwimurwa

You Might Also Like

ImikinoMu mahanga

Imikino Ya NBA Igiye Gusubukurwa Mu Bushinwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Ese APR FC Iri Ku Rwego Rwo Gukina N’Amakipe Nka Pyramids FC?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Siporo: Urwego Rushya Rw’Umubano W’u Rwanda Na Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imikino

Singida Ya Tanzania Yatsindiye Rayon Iwayo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?