Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Canal + Yorohereje Abanyarwanda Kureba Imikino ya EURO 2020
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Canal + Yorohereje Abanyarwanda Kureba Imikino ya EURO 2020

Last updated: 20 May 2021 4:19 pm
Share
SHARE

Ikigo gicuruza serivisi z’amashusho ya televiziyo, Canal +, cyashyize igorora abifuza kureba imikino ya UEFA Euro 2020 izatangira mu kwezi gutaha, kigabanya kabiri ibiciro bya dekoderi.

Ni ukuvuga ko guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Gicurasi, abifuza gutunga dekoderi ya Canal + basabwa gutanga 5000 Frw gusa, mu gihe yaguraga 10.000 Frw.

Irushanwa rya EURO 2020 rigiye gukinwa muri uyu mwaka mu gihe ryagomba kuba mu mwaka ushize, riza gusubikwa kubera ko ubwandu bwa COVID-19 mu bihugu by’i Burayi.

Rizabera mu mijyi 11 itandukanye yo mu bihugu bigize UEFA, imikino ikazatangira ku wa 11 Kamena ikazasozwa ku wa 11 Nyakanga. Iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe 24

Umukino ufungura irushanwa uzabera kuri Stadio Olimpico i Roma, uhuze Turikiya n’u Butaliyani saa tatu z’ijoro. Imikino guhera muri kimwe cya kabiri n’umukino wa nyuma izabera kuri Wembley Stadium mu Bwongereza.

Canal + nk’ikigo kizerekana iriya mikino, cyashyize igorora abakeneye gutunga dekoderi. Uretse kugura dekoderi ku 5000 Frw, kugira ngo umuntu arebe iriya mikino bizamusaba gusa kuba afite ifatabuguzi Zamuka rigura 10.000 Frw.

Icyo gihe azaba afite amashene azanyuzwaho iriya mikino ya Canal + Sport 1, Canal+ Sport 2 na Canal+ Sport 3. Ni amashene ubundi yabonekaga ku ifatabuguzi ZAMUKA NA SIPORO, rigura 20.000 Frw.

Umuyobozi wa Canal+ Rwanda, Sophie Tchatachoua, kuri uyu wa Kane yabwiye abanyamakuru ko bagabanyije ibi biciro kugira ngo buri muturarwanda aryoherwe n’iyi mikino.

Ati “Twagabanyije ibi biciro kugira ngo buri wese abashe gutunga CANAL+ by’umwihariko muri iyi mikino ya Euro 2020, ni ibiciro biri hasi ntekereza ko ari byo bihendutse muri Afurika.”

Ni poromosiyo izarangirana n’iri rushanwa ku wa 11 Nyakanga 2021.

Uko amakipe agabanyijwe mu matsinda

  • Itsinda A: U Butaliyani, U Busuwisi, Turikiya, Wales
  • Itsinda B: U Bubiligi, U Burusiya, Denmark, Finland
  • Itsinda C: Ukraine, U Buholandi, Austria, North Macedonia
  • Itsinda D: U Bwongereza, Croatia, Czech Republic, Scotland
  • Itsinda E: Espagne, Poland, Sweden, Slovakia
  • Itsinda F: U Budage, U Bufaransa, Portugal, Hungary

Buri tsinda rizajya rikinira mu mijyi ibiri itandukanye. Ikipe ya mbere n’iya kabiri mu itsinda niyo akomeza mu cyiciro gikurikira.

Imijyi izakira imikino n’ibibuga bizakinirwaho:

  • Amsterdam (u Buholandi) – Johan Cruyff Arena
  • Baku (Azerbaijan) – Olympic Stadium
  • Seville (Espagne) – Ramon Sanchez-Pizjuan Stadium
  • Bucharest (Romania) – Arena Națională
  • Budapest (Hungary) – Puskas Arena
  • Copenhagen (Denmark) – Parken Stadium
  • Glasgow (Scotland) – Hampden Park
  • London (U Bwongereza) – Wembley Stadium
  • Munich (U Budage) – Allianz Arena
  • Rome (U Butaliyani) – Stadio Olimpico
  • Saint Petersburg (U Burusiya) – Krestovsky Stadium

Iri rushanwa riba buri myaka ine. UEFA EURO 2016 yegukanywe na Portugal.

Umuyobozi wa Canal+ Rwanda, Sophie Tchatachoua (hagati), aganira n’abanyamakuru

TAGGED:Canal +EURO 2020featured
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Menya Icyo Ibigo 18 By’Ubutasi Bw’Amerika Ku Isi Bishinzwe
Next Article Uganda N’U Burundi Mu Mushinga W’Umuhanda Uca Tanzania
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Twifuza Ko Kagame Yatubera Umuhuza-Ambasaderi Wa Sudani

‘Rwabuze Gica’ Hagati Ya Ndayishimiye N’Abacuruza Lisansi

Kicukiro: Ikigo Kivura Indwara Z’Umutima Kiruzura Umwaka Utaha

Tanzania: Ishyaka CHADEMA Ryagize Icyo Rivuga Ku Byavuye Mu Matora

Afurika Yunze Ubumwe Yashimiye Samia Ku Ntsinzi Ye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kwibwira Ko Umushinga Mwiza Wose Ukwiye Inguzanyo Ni Ukwibeshya-Patience Mutesi Uyobora BPR

Trump Arashaka Gukura Ubushinwa Ku Ntebe Y’Isi Mu Kugura Amabuye Y’Agaciro ‘Adasanzwe’

IBUKA Ivuga Ko Muri Huye Hamaze Kuboneka Imibiri 301 Mu Mezi Ane

Menya Itegeko Ryavuguruwe Ry’Umutungo Bwite Mu By’Ubwenge Rikurikizwa Mu Rwanda

Perezida W’Ubushinwa Yasabye Amerika Kubaha Ubukungu Bw’Igihugu Cye

You Might Also Like

Ibidukikije

Hari Abayobozi Muri Guverinoma Bagiye Gusuzumisha Imyotsi Yo Mu Modoka Zabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Suluhu Yatangajwe Ko Yatsinze Amatora Y’Umukuru W’Igihugu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Abanyamakuru Bashyiriweho Aho Batemerewe Mu Biro Bya Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Uruhare Rw’Abaturage Mu Bibakorerwa Nirwo Rwego Rwongereye Amanota Abaturage Baha Inzego

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?