Muri Leta ya California, USA, amarira ni menshi atewe no gupfusha abantu 11, kubona imitungo ishya igakongoka, abantu bagasigara iheruheru bitewe n’inkongi zikomeye ziherutse kwibasira Umujyi mukuru w’iyi Leta witwa Los Angeles.
Tariki 06, Mutarama, 2025 nibwo iyi kabutindi yadutse mu bice bitandukanye bwa Los Angeles, ibanziriza mu Majyaruguru yayo.
Ikigo gishinzwe iby’ibiza muri kiriya gice-bakita US National Weather Service- cyari cyabanje kuburira abantu ko saa yine z’igitondo bari buhure n’akaga kari buterwe n’iriya nkongi.
Neza neza kuri iyi saha nibwo umuriro wa mbere watangiriye mu gace ka Palisades mu nkengero za Los Angeles.
Umuhanga witwa Ellie Graeden yagize ati: “ Kuri iyo saha, umuriro waratangiye, utangira ari muke ariko umuyaga uwutiza umurindi, maze si ugutwika karahava”.
Graeden asanzwe ari umuyobozi w’ikigo gishinzwe kuburira abantu ku byerekeye ibiza kitwa RedZone Analytics.
Umuriro watangiye ari muke ariko ntiwatinda gufata ibindi bice bikikije aho watangiriye; inzu, ibyatsi, ibiti, imodoka n’ibindi byose birashya birakongoka.
Iriya nkongi yatumye hashya ibintu bibarirwa agaciro ka miliyari $ ziri hagati ya 52 na 57.
Niyo nkongi ikomeye yatwitse Los Angeles kuva yabaho!
Mu buhanga bwabo n’ikoranabuhanga Abanyamerika bazwiho, kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru, bari bataramenya icyateye iriya nkongi mu by’ukuri.
Bikekwa ko yatewe n’inkuba, abandi bakavuga ko byatewe n’intsinga z’amashanyarazi mu gihe hari n’abakeka ko byatewe n’itabi umuntu yanywaga arijugunya mu byatsi, aba abishumitse atyo!
Uko bimeze kose, abahanga bemeranya ko inkongi nyinshi ziterwa n’abantu.
Bemeranya ko inkongi muri Los Angeles yabaye ikibazo cyahuriranye n’ibintu byinshi birimo imihindagurikire y’ikirere, umuyaga watewe ahanini n’uko ikirere cy’aha hantu cyari kimaze igihe gito kigwamo imvura, biba intandaro ya serwakira yaje gukwirakwiza umuyaga nawo uteza inkongi ikomeye.
Nk’ubu BBC yanditse ko imwe mu nkongi zatikije byinshi ari iyaturutse mu gace ka Santa Ana, iza ifite umuvuduko wa kilometero 129 ku isaha.
Imiyaga yahushye muri kiriya gice yari ifite imbaraga nyinshi ku buryo yabujije kajugujugu z’abatabazi kumena amazi mu bice byari byibasiwe n’ibibatsi.
Uko bimeze kose, imihindagurikire y’ikirere niyo yatumye ibintu birushaho gukara.
Mbere y’uko ibintu bimera nk’uko bimeze ubu, byari byoroshye ko abatabazi bazimya inkongi itaraba karahabutaka.
Ibihe bisigaye bituma ikintu abantu bari basanzwe bashobora guhagarikira ubukana bisigaye biza ari karundura ku buryo kubihagarika bivunana cyane.
Kubavuna kandi bigendana no kwangirika kwa byinshi mu bidukikije, inzu, amagorofa, imodoka…byose bigakongoka cyangwa bikarengerwa n’amazi.
Muri California, abahanga bemeranya ko kwangirika kw’ibidukikije kwatumye ibyago by’inkongi zikomeye bizamuka ku kigero ya 25%.
Iyi Leta yagize ibibazo bishingiye ku miturire ijagaraye yangije cyane ibidukikije, ituma ibice byinshi by’aho bijya mu kaga ko kwibasirwa n’inkongi.
Umuhanga witwa Matt Jones wigisha imiterere y’isi muri Kaminuza yitwa University of East Anglia avuga ko hari ibimenyetso by’uko ibiza nka biriya byari buzagere muri California, yaratangiye kubibona mu bushakashatsi yakoze hagati y’umwaka wa 2022 n’uwa 2023.
Yemeza ko muri iriya myaka California yagushije imvura nyinshi, ibimera birakura ariko, mu buryo butunguranye, biza gutangira kuma gahoro gahoro.
Imiyaga bita Santa Ana yahise itangira kugira ibyerekezo bitandukanye, iba imiyaga yumisha ibice runaka, ahantu hatangira gusa n’ahari ubutayu.
Imihindagurikire y’ikirere yatumye imiterere y’umwuka utuma habaho umuyaga ihinduka, bigira ingaruka z’uko umuyaga w’iki gihe usigaye uza ari rurangiza.
Iyi miyaga kandi isa n’iyakwiriye henshi ku isi, ikahateza ibyago birimo gusenya inzu, gutuma haduka inkongi no guteza imvura ikomeye ikunze kwibasira ibice bituranye n’inyanja.
Imibare y’abahanga ivuga ko inkubi nka ziriya zateje inkongi zakongoye ahantu hangana na hegitari 1,704 mu gihe cy’umunsi umwe, ni ukuvuga izingana na miliyoni 2.3 mu gihe cy’umwaka.
Impungenge kuri benshi zishingiye ku kumenya niba bigikwiriye ko abantu batura mu bice byagaragaye mo ko bishobora kwadukwamo n’inkongi.
Ibigo bitanga ubwishingizi bivuga ko indi mbogamizi ari uko bisigaye bihomba kubera kwishyura ibyangijwe n’ibiza nka biriya.
Nubwo inyubako z’ibyamamare ziba zikomeye ndetse n’iz’Abanyamerika muri rusange bikaba uko, ntibyabujije inkongi ziherutse muri California kuzikongora!
Ikindi ni uko n’ikoranabuhanga ritakigira ikintu kinini rifasha mu gukumira ko inkongi zangiza byinshi.
Urugero ni uko iziherutse kwibasira California zabikoze mu gihe muri uyu mujyi hari za cameras zikorana na mudasobwa zikomeye mu gucunga no kuburira abantu ko inkongi zishobora kwaduka ahantu aha n’aha n’igihe iki n’iki.
Inama abahanga batanga zirimo kubaka inzu zifite ibisenge bishobora kwihanganira inkongi, kandi bakirinda guturana n’ishyamba.
Inama igirwa abayobozi ni iy’uko hagomba kubaho uburyo bwiza, busobanutse kandi busobanuriwe buri wese bwo gukiza amagara mu gihe cy’inkongi.
Inkongi iherutse gutsemba byinshi muri Amerika yibukije abantu izindi nkongi mu mwaka wa 2024 zatwitse byinshi muri Chile no mu Bugereki.
Indi yigeze kwibasira Canada mu mwaka wa 2023 ndetse muri uwo mwaka hari indi nkongi yatwitse byinshi mu Bwongereza.
Isi ya none yugarijwe na byinshi ku buryo abantu basigaye ari ba ‘mbarubukeye’.