Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Car Free Day Yagarutse, Guhurira Hamwe Ntibyemewe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Car Free Day Yagarutse, Guhurira Hamwe Ntibyemewe

admin
Last updated: 19 May 2021 8:47 am
admin
Share
SHARE

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko umunsi wa siporo rusange umaze kumenyerwa nka Car Free Day ugiye kugaruka, buri wese akazajya ayikora ku giti cye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Uyu munsi kimwe n’ibindi bikorwa byose mu gihugu byakomeje kugenda bigirwaho ingaruka n’ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwanditse kuri Twitter ko iyi siporo zasubukurwa “ku Cyumweru tariki ya 23/05/2021, guhera saa 7h00 kugeza 10h00 mu mihanda isanzwe ikoreshwa.”

Siporo ya #CarFreeDay mwari mukumbuye yagarutse, buri wese akazayikora ku giti cye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda #COVID19. Ni ku Cyumweru tariki ya 23/05/2021, guhera saa 7h00 kugeza 10h00 mu mihanda isanzwe ikoreshwa. @Nyarugenge @KicukiroDistr @Gasabo_District 🏃🚴🚴‍♂️ pic.twitter.com/gdK1fnQqHr

— City of Kigali (@CityofKigali) May 19, 2021

Muri Nzeri umwaka ushize nibwo iyi siporo yasubukuwe, nyuma y’amezi menshi yarahagaritswe kuko icyo cyemezo cyafashwe muri Werurwe 2020 .

Yasubukuwe gukorera siporo hamwe bitemewe, ahubwo umuntu agomba kugenda ku giti cye, aho bishoboka ndetse akambara agapfukamunwa.

Yaje kongera gukomwa mu nkokora n’ingamba nshya, ubwo muri Mutarama 2021 Umujyi wa Kigali wasubizwaga muri Guma mu Rugo mu byumweru bitatu, kuva ubwo iyi gahunda iba ihagaze.

Kuri uyu wa Gatatu ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwemeje ko igiye kugaruka.

Kuva yatangira mu 2016, iyi siporo iba kabiri mu kwezi yitabirwa n’abantu benshi.

TAGGED:Car Free DayCOVID-19featuredKigali
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Gicumbi: Bimuriye Utubari Mu Ishyamba Kandi Bari Muri Guma Mu Rugo
Next Article Perezida Macron Yemeje Ko Agiye Gusura U Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uganda: Batangiye Kwitegura Guhangana Na Ebola

Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Ruhango: Abasaza Babiri Bagiye Kwiba Umwe Arahagwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?