Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Cardinal Kambanda Ati: ‘ Musengere Kiliziya Irugarijwe’
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Cardinal Kambanda Ati: ‘ Musengere Kiliziya Irugarijwe’

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 25 December 2023 12:24 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Arikipisikopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda Antoine Cardinal Kambanda avuga ko hari abantu bashaka kuzana muri Kiliziya inyigisho zishaka guhinyuza Imana.

Avuga ko abo bantu bugarije ireme ry’imyizerere ya Kiliziya Ntagatifu.

Abivuze nyuma y’uko Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda isohoye itangazo ivuga ko itari mu murongo umwe  n’abavuga ababana bafite ibitsina bisa bakwiye umugisha w’Abasaseridoti.

Kiliziya Gatolika imaze iminsi mu mpaka zikomeye kuri iyi ngingo yakuruwe n’icyemezo giherutse gufatirwa i Vatican cy’uko abo bantu nabo bashobora guhabwa uwo mugisha bakibanira.

Bivugwa ko intego y’uyu mwanzuro ari ukureshya Abakirisitu Gatolika bo mu Burayi ngo bongere bite ku nyigisho zayo kuko muri bo hari benshi bemera ko abantu bafite ibitsina bisa nabo bakwiye umwanya mu ishyingiranwa ryemewe na Kiliziya.

Ku rundi ruhande, Abakirisitu bo muri Afurika no muri Aziya, muri rusange, babona ko ibyo bidakwiye.

Bavuga ko Bibiliya yemera mu buryo butaziguye ko abantu bafite ibitsina bidasa ari bo bonyine bemerewe kubana bakabihererwa umugisha, bakabyara bakororoka.

I Vatican bo bavuga ko guha umugisha ababana bafite ibitsina bisa ‘bitavuze’ kubemerera kubana nk’umugabo n’umugore nk’uko Bibiliya ibisobanura.

Ngo ni uburyo bwo kubumvisha ko bashobora kugarukira Imana.

Igitangaje, nk’uko bisobanurwa n’inyandiko zitandukanye ziri kuri murandasi, ni uko inyandiko isobanura iby’uyu mugisha yiswe Fiducia Supplicans (‘Supplicating Trust’) yaje ije guhinyuza ikindi cyemezo cyari cyarafashwe mu mwaka wa 2021 cyavugaga ko abantu bafite ibitsina bisa ‘badakwiye’ guhabwa uriya mugisha.

Nk’uko Cardinal Antoine Kambanda abivuga, biragaragara ko muri Kiliziya Gatolika ku rwego rw’isi hari ibintu byugarije ubumwe bwayo no gukurikiza amahame yayigenga mu myaka myinshi ishize.

TAGGED:featuredGatolikaKambandaKiliziya
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rugwabiza Ari Mu Bagore 100 Ba Afurika ‘Bavuga Rikijyana’
Next Article Ntukaronge Inyama Mbere Yo Kuziteka
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Amerika Yatwitse Ubundi Bwato Bwa Venezuela

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

Uganda: Batangiye Kwitegura Guhangana Na Ebola

Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu mahanga

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?