Connect with us

Imibereho Y'Abaturage

Ubuyobozi Bw’Umujyi Wa Kigali ‘Bwisubiyeho’ Ku Cyemezo Bwari Bwafashe

Published

on

Yisangize abandi

Abatuye Umujyi wa Kigali bari babwiwe ko kuri uyu wa Gatandatu taliki 26, Gashyantare, 2022 bagomba kuzindukira mu muganda rusange. Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu bwatanga je ko uriya muganga utakibaye kubera ko mu Mujyi wa Kigali hazabera isiganwa rya Tour du Rwanda 2022.

Gusa ahandi mu gihugu Umuganda uzakorwa nk’uko byateganyijwe.

Itangazo ryasohowe n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali rivuga  ko abatuye Umujyi wa Kigali bazakora umuganda taliki 12, Werurwe, 2022.

Umuganda ni igikorwa gifasha abaturage kwita ku hantu batuye bakahasukura

Impamvu yo gusubika uriya muganda ngo ni uko mu mihanda inyuranye y’Umujyi wa Kigali hazaca amagare asiganwa muri Tour du Rwanda.

Agace kazaca muri Kigali kuri uyu wa Gatandatu kazaba ari aka Gatandatu kuko iri rishanwa rizarangira ku Cyumweru taliki 27, Gashyantare, 2022.

Umujyi wa Kigali wasohoye itangazo ryimura umuganda

Imihanda izakoreshwa kuri uyu wa Gatandatu

Author

Copyright © 2020-2023 - Kinyarwanda Version