Cardinal Kambanda Yahuye Na Perezida W’u Burundi

Ku rubuga rw’Ibiro by’Umukuru w’u Burundi hatangarijwe amafoto Cardinal Antoine Kambanda ari  kumwe na Perezida Evariste Ndayishimiye.

Cardinal Kambanda ari mu Burundi mu rwego rwo kwitabira Inama y’Abakuru muri Kiliziya Gatulika bagize ikitwa l’Association des Conférences des Ordinaires du Rwanda et du Burundi

Nta makuru aratangazwa kubyo aba bayobozi baganiriye.

- Advertisement -

Hashize igihe gito umubano hagati y’u Rwanda n’u Burundi uri mu nzira zo gusubira ku murongo.

Taliki 15, Werurwe, 2022 Minisitiri w’ingabo mu Rwanda Major General Albert Murasira yagiye mu Burundi ashyiriye Perezida wabwo ubutumwa yahawe na mugenzi we uyobora u Rwanda.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka (2022) Perezida Ndayishimiye yoherereje mugenzi we w’u Rwanda ubutumwa.

Ku rundi ruhande ariko, u Burundi bwo ntiburafungura umupaka warwo busangiye n’u Rwanda kubera impamvu z’uko burushinja gucumbikira bamwe mu bantu bagize uruhare muri coup d’état yari yatewe uwahoze abuyobora Pierre Nkurunziza.

U Rwanda rwo ruvuga ko niyo rwaba rubacumbikiye, bitakozwe kubera indi mpamvu ahubwo byatewe n’uko bari impunzi kandi amasezerano mpuzamahanga asaba ibihugu byose gucumbikira ababihungiyemo.

Mu mpera za Werurwe, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel yakiriye mugenzi we w’u Burundi, Banyankimbona Domine baganira ku bibazo birimo n’ibyo bantu u Burundi bushinja u Rwanda gucumbikira kandi bubashakisha.

Minisiteri y’ubutabera mu Rwanda yatangaje ko babiganiriyeho kandi basanze hari intambwe nziza yatewe mu gucyemura kiriya kibazo, gusa ngo ibiganiro kuri yo birakomeje.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version