Cardinal W’Umufaransa Yemeye Ko Yahohoteye Umukobwa W’Imyaka 14

Mu Bufaransa hari impaka zirebana n’imyitwarire idahwitse ivugwa mu bayobozi bo ku rwego rwo hejuru muri Kiliziya Gatulika  barimo na Cardinal Jean-Pierre Ricard wiyemereye ko yakoreye ibyamfura mbi umwana  w’umukobwa w’imyaka 14 y’amavuko.

Cardinal Ricard yahoze ari we uyobora Abihaye Imana bose mu Bufaransa akaba yaritwaga ‘patron des évêques de France.’

Le Parisien yanditse ko Cardinal Jean Pierre Ricard yakoreye uriya mwana ihohoterwa rishingiye ku gitsina kandi ngo si we wenyine uvugwaho ubu bugizi bwa nabi kuko hari n’abandi bayobozi bakuru muri Kiliziya Gatulika mu Bufaransa bavugwaho iki kibazo.

Ubu ngo babarirwa muri 11.

- Advertisement -

Abakoresha imbuga nkoranyambaga mu Bufaransa bacitse ururondogoro bakimara kumva ko Cardinal Ricard yemera ko yakoze ariya mahano.Bamwe babyise amahano« Écœurant », abandi babyita agahomamunwa « effrayant », « révoltant »…

Mu mwaka wa 1990 hari undi muyobozi muri Kiliziya y’u Bufaransa wayobora Diyoseze y’ahitwa Créteil witwa Michel Santier nawe wavuzweho amahano nk’ariya ariko yo yayakoreraga abagabo.Kuba kuri iyi nshuro bivugwa kuri Cardinal umwe muri batanu u  Bufaransa bufite, ni ikintu gikomeye kuri Kiliziya ya kiriya gihugu.

Ni ngombwa kuzirikana ko Papa atorwa muri ba Cardinal, bityo kumva ko hari umwe muri bo uvugwaho kandi akemera ko yakoze kiriya cyaha, ni icyasha gikomeye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version