Polisi y’u Rwanda yatangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Gicurasi ahagana saa tanu, yafashe abantu 54 barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19, bitabira umuhango wo gusaba no gukwa.
Muri bariya bantu bafatiwe muri Motel yitwa Ubwiza Garden mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyakabanda, barimo n’umuhanzi Cécile Kayirebwa umenyerewe mu njyana gakondo.
Bitabiriye iriya mihango mu gihe amabwiriza ya Leta aheruka yo kurwanya no gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 avuga ko ishyingirwa rikorewe imbere y’ubuyobozi no mu rusengero ari ryo ryemewe gusa, kandi rikitabirwa n’abantu batarenze 30, hakubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19.
Ibirori byo kwiyakira, gusaba no gukwa, ntibyemewe.
Umukwe yavuze ko umuhango wo gusezerana imbere y’Imana wari kuba saa munani, ariko babanje kuva mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kacyiru bajya gusaba no gukwa umugeni.
Yemeye amakosa yakoze ayasabira imbabazi.
Yagize ati ”Twashatse kubahiriza umuco nyarwanda wo gusaba no gukwa, twari tubizi ko ibyo turimo gukora bitemewe muri iki gihe cyo kurwanya COVID-19. Ndabyicuza kandi ndabisabira imbabazi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabanda, Ufiteyezu Damascene, yavuze ko barenze ku mabwiriza ya Leta nkana bategura amakoraniro atemewe, bagerageza kwihisha ubuyobozi.
Ati ”Kuva icyorezo cya COVID-19 cyagera mu Rwanda hari bimwe mu bikorwa byahagaritswe harimo imihango y’ubukwe yo gusaba bo gukwa ndetse no kwiyakira, amabwiriza yaratanzwe ahantu hose. Nta muntu watekerezaga ko hakiri abantu bafite inzu nk’izi bagitanga gahunda zo kwakira no gutegura imihango y’ubukwe yo kwiyakira, gusaba no gukwa.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, aboneraho kubashimira.
Yongeye kwibutsa abantu gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, kuko ntaho cyagiye kandi ntigitoranya.
Ati ”Hari abantu bakirimo kurenga ku mabwiriza nkana, byasobanuwe kenshi ko imihango yo kwiyakira, gusaba no gukwa, bitemewe. Umuntu wese ushaka gukoresha ubukwe burimo imihango ikomatanye, byaba byiza ategereje ko amabwiriza mashya abyemeza asohoka.”
“Amabwiriza arasobanutse kandi buri muntu wese agomba kuyubahiriza uko ari, kuko umuntu umwe ashobora gukwirakwiza icyorezo mu bantu benshi.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yakomeje akangurira abantu kujya bihutira gutanga amakuru kugira ngo abarenga ku mabwiriza bahagarikwe.
Abafatiwe mu muhango wo gusaba no gukwa uko ari 54 bahise bajyanwa muri stade ya Kigali i Nyamirambo kugira ngo bongere bibutswe amabwiriza yo kwirinda COVID-19, ndetse inzego zibishinzwe zibace amande.