Umuyobozi w’Umujyi wa Bambara witwa Abel Matchipata avuga ko hari abarwanyi bigaruriye umujyi asanzwe ayobora. Umujyi wa Bambari uri mu bilometero 380 uvuye mu Murwa mukuru Bangui.
Ibitero bya bariya barwanyi bitangijwe nyuma y’uko Guverinoma ya kiriya gihugu ishinje uwahoze ari Perezida wa Centrafrique witwa François Bozizé gushaka guhirika ubutegetsi abifashijwemo n’abandi barwanyi batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Faustin Archange Touadera.
Abel Matchipata avuga ko abashinzwe umutekano mu mujyi ayobora bategereje ingabo ziza kubatera ingabo mu bitugu kuko bugarijwe n’abarwanyi bari hafi kwigarurira umugi wose.
Avuga ko ingabo za Centrafrique zifatanyije n’iz’Umuryango w’Abibumbye zagiye kugarura amahoro muri kariya gace zahanganye na bariya barwanyi mu gihe cy’amasaha abiri.
Ni imirwano yatangiye saa 10h00 am, ariko umuyobozi wa Bambara avuga ko icyakwishimirwa ari uko nta rugomo rwakorewe abaturage b’abasivili.
Umutwe uyoboye indi muri iriya mirwano ni uwitwa Unity for Peace in Central Africa (UPC), ukaba ari umwe mu yindi mitwe y’abarwanyi idashyigikiye amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe kuzaba ku Cyumweru tariki 27, Ukuboza, 2020.
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Touadera basaba ko ariya matora yakwigizwa imbere ariko we n’abo bafatanyije bakabitera utwatsi.
Uku kutavuga rumwe ku itariki y’amatora y’Umukuru w’Igihugu yateje impungenge z’uko igihugu cyakongera kubamo ubwicanyi nk’uko byagenze muri 2013 hagati y’abarwanyi ba Anti- Baraka na Seleka.
Agace karaye kaberamo imirwano gaturanye na Cameroun.
Abatuye agace ka Boali kari muri mu bilometero 60 uvuye i Bangui nabo bafite ubwoba ko imirwano iri bugere mu mujyi wabo.
Abagore n’abana batangiye kujya kwihisha mu bihuru biri hafi aho, abandi bagannye muri benewabo batuye kure y’uduce turimo imirwano cyangwa uduturanye natwo.
Guhera muri 2012 umutekano ugerwa ku mashyi muri kiriya gihugu.
Muri iki gihe hari umwuka w’intambara muri kiriya gihugu, u Rwanda n’u Burusiya byoherejeyo ingabo kurinda ko inyeshyamba zakomeza guhungabanya Guverinoma iriho, bikaba byakoma mu nkokora imigendekere myiza y’amatora ateganyijwe taliki 27, Ukuboza, 2020.
Ivomo:AFP