Connect with us

Ububanyi n'Amahanga

Umubano W’u Rwanda Na Pakistan Wagukiye Mu Mikoranire Ya Za Sena

Published

on

Yisangize abandi

Ku munsi wa nyuma w’uruzinduko rw’iminsi ine Perezida wa Sena y’u Rwanda Dr. François Xavier Kalinda yagiriraga muri Pakistan, yasinyanye na mugenzi  we Muhammad Sadiq Sanjrani amasezerano y’imikoranire hagati ya za Sena z’ibihugu byabo.

Kigali na Islamabad basanganywe umubano w’ubuhahirane ushingiye ku bucuruzi bw’ibikomoka ku buhinzi n’ibindi.

Ni ubucuruzi bubarirwa agaciro ka miliyari Frw 34 kandi u Rwanda niryo rwoherezayo byinshi cyane kuko icyayi kingana na 70% by’icyo rweza cyorerezwa Pakistan.

Mu ruzinduko rwa Perezida wa Sena y’u Rwanda yaganiriye kandi na Perezida wa Repubulika ya Kiyisilamu ya Pakistan, Arif Alvi n’abandi bayobozi batandukanye mu nzego z’iki gihugu.

Dr Kalinda François Xavier, muri Nzeri, 2023  yakiriye  Ambasaderi mushya wa Pakistan mu Rwanda, Naeem Ullah Khan, bagirana ku bufatanye hagati y’Inteko Zishinga Amategeko n’uburyo bwo kuzamura ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.

U Rwanda kandi rufitanye na Pakistan imikoranire n’ubuhahirane ishingiye ku masezerano yashyizweho umukono mu nzego zitandukanye zirimo umutekano, ubuzima ubucuruzi n’izindi.

Ambasaderi wa Pakistan  mu Rwanda Naeem Ullah Khan aherutse gutangaza ko igihugu cye gifite gahunda yo gufungura icyanya cyahariwe ubucuruzi n’inganda mu Rwanda.

Copyright © 2020-2023 - Kinyarwanda Version