Perezida wa Guinea Bisau witwa Umaro Sissoco Embaló yatangaje ko igihugu cye cyakiriye Bozizé wahageze kuri uyu wa Mbere.
François Bozizé ubu afite imyaka 76 akaba yari amaze imyaka hafi itatu aba muri Tchad.
Uyu mugabo yayoboye imitwe y’inyeshyamba kandi yabaye na Perezida wa Centrafrique mbere y’uko ahunga akuwe ku butegetsi na Faustin Archange Touadera.
Guverinoma ya Guinea Bissau niyo yiyemeje kuzishyura ubukode bw’inzu uriya mugabo azacumbikamo.
Perezida Embalo kandi niwe watangaje ko François Bozizé yageze muri kiriya gihugu kandi ko bazamwitaho.
Mu mwaka wa 2003 nibwo yahiritse Ange Felix Patassé wari Perezida wa Repubulika ya Centrafrique.