Iryo shimwe rikubiye mu kiganiro gito Perezida wa Repubulika ya Centrafrique Faustin-Archange Touadéra yahaye abanyamakuru nyuma yo kwakira urubyiruko rw’abantu 634 batojwe n’ingabo z’u Rwanda ibya gisirikare.
U Rwanda rufitanye umubano na Centrafrique mu bya gisirikare ushingiye mu kuyifasha kubumbatira umutekano wayo harimo no gutoza abazayirinda ubwo u Rwanda ruzaba rwacyuye abasirikare barwo cyangwa ayo masezerano yageze ku ndunduro.
Perezida Touadéra avuga ko imikoranire y’u Rwanda n’igihugu cye ari myiza kandi ko izaramba.
Yagize ati: “…Mboneyeho umwanya wo gushimira mugenzi wanjye akaba n’inshuti yanjye Perezida Paul Kagame kubera ubu bufatanye kandi buri mu ngeri nyinshi”.
Avuga ko igihugu cye gisanzwe gikorana n’ibindi bihugu byinshi ariko ko hari n’ubufatanye bwihariye gifitanye n’u Rwanda mu bya gisirikare.
Perezida wa Centrafrique avuga ko ubwo bufatanye mu bya gisirikare bushingiye no ku gutoza abasirikare bayo bikozwe n’u Rwanda, aba mbere bakaba baratorejwe mu Rwanda n’aho irindi tsinda rikaba ryaratorejwe mu gihugu cye.
Kubera umusaruro abona ko byatanze, Perezida Touadéra ashima Kagame, agashima Minisiteri y’ingabo n’ingabo z’u Rwanda muri rusange kubera ubwo bufatanye.
Touadéra kandi yaboneyeho gushimira Kagame ko aherutse kongera gutorerwa kuyobora u Rwanda.
Umutwe udasanzwe w’ingabo z’u Rwanda niwo watoje bariya basirikare bo muri Repubulika ya Centrafrique.
Mu muhango wo kubemerera kuba ingabo ku mugaragaro hari hatumiwe n’umugaba w’ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka Major General Vincent Nyakarundi.
Ingabo z’u Rwanda kandi nizo zirinda Perezida Touadéra, Perezida wa Sena na Minisitiri w’Intebe.
Mu Ugushyingo, 2023 hari irindi tsinda ryinjijwe mu ngabo za Centrafrique nyuma yo gutozwa n’ingabo z’u Rwanda.
Icyo gihe bari abantu 120.
U Rwanda rufite ubuso bwa kilometero kare 26,338 mu gihe Repubulika ya Centrafrique ifite ubuso bwa kilometero kare 622,984 ni ukuvuga inshuro 24.
Rutuwe na miliyoni 13 zirenga naho Centrafrique yo ituwe n’abaturage miliyoni 7.7.