Mu gihe byari bimaze iminsi byumvikana mu makipe akomeye muri shampiyona y’u Rwanda, iby’amarozi mu kibuga byavuzwe no mu mukino ihuza ibigo bya Leta y’u Rwanda.
Urugero ni umukino waraye uhuje ikipe y’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima, RBC n’ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka, Emmigration, ukaba wabereye ku kibuga cyo muri IPRC-Kigali saa cyenda n’igice z’amanywa.
Mu buryo butunguranye, buri kipe yikanze ko yarozwe n’iyo bari bagiye gukina ndetse nk’uko bagenzi bacu ba UMUSEKE babyanditse, umukinnyi umwe kuri buri kipe yabanje kwanga kwinjira mu kibuga kubera ibyo bita amarozi.
Ndetse byageze ubwo habura abakinnyi babiri kuri buri kipe, biba ubwo bari bagiye gufata ifoto y’ikipe yose.
Abo ku ruhande rw’ikipe y’abakora mu rwego rw’igihugu rw’abinjira n’abasohoka, Immigration FC, Idrissa yanze kuyijyamo mu gihe Mudacumura Jackson bita Rambo( ukinira RBC FC) nawe yabyanze.
Nyuma yo kubona ko bifashe indi ntera, abasifuzi banzuye ko umukino utangira kuko buri kipe yari ifite10 kandi hajyamo 11.
Rambo wa RBC abonye ko umusifuzi yanzuye ko umupira utangira, yahise asaba abasifuzi kumuha uburenganzira bwo kujya mu kibuga.
Ku ruhande rw’ikipe bari bahanganye, Idrissa yahise nawe ava mu rwambariro aza gukina, abasifuzi barabimwemerera.
Mu mukino wabanje, Immigration FC yari yatsinze RBC FC igitego 1-0 kandi kuri iyi nshuro ni ukuvuga mu mukino waraye ubaye, RBC yagombaga gutsinda ibitego birenze kimwe.
Hagati aho ikipe y’Urwego rushinzwe abinjira n’Abasohoka mu Rwanda ifite yo kuzakina amarushanwa nyafurika azabera muri Algérie nyuma yo kwegukana igikombe i Dakar muri Sénégal.