CG Gasana Yafunzwe

Nyuma yo guhagarikwa mu nshingano bikozwe na Minisitiri w’Intebe ku bubasha yahawe na Perezida wa Repubulika, CG Emmanuel Gasana yahise atabwa muri yombi akurikiranyweho gukoresha ububasha ahabwa n’Itegeko mu nyungu ze bwite.

RIB ivuga ko icyaha CG Emmanuel Gasana akurikiranyweho cyo gukoresha ububasha umuntu ahabwa n’itegeko mu nyungu bwite gihanwa n’Ingingo ya 15.

Iyo ngingo igira iti: “Umukozi wese wa Leta cyangwa undi muntu wese uri mu rwego rwa Leta wifashisha umwanya w’umurimo we cyangwa ububasha afite kubera uwo mwanya agakora ikibujijwe n’itegeko cyangwa ntakore igitegetswe n’itegeko agamije kwihesha cyangwa guhesha undi muntu inyungu itemewe n’amategeko aba akoze icyaha. “

Ikomeza ivug ako uwo muntu abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni icumi (10. 000.000 FRW). Iyo icyaha gikozwe hagamijwe inyungu ibarwa mu mafaranga, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse.

CG Emmanuel Gasana  yari aherutse gusezererwa mu nshingano za gipolisi ashyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru.

Mu ijambo yavuze icyo gihe, yavuze ko umupolisi ava mu gipolisi ariko kitamuvamo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version