Ngirente Yavuze Impamvu Kaminuza Zikomeye Zashoye Mu Rwanda

Ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye Ihuriro mpuzamahanga ryiswe Global Gateway Forum ryabereye mu Bubiligi, Minisitiri w’Intebe Dr.Edouard Ngirente yababwiye ko imikoranire ya Leta n’abikorera ku giti cyabo yatumye mu Rwanda hakorera Kaminuza mpuzamahanga.

Urugero ni Carnegie Melon Univeristy, Univeristy of Global Health Equity n’izindi

Ku byerekeye uburezi n’ubushakashatsi, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yavuze ko u Rwanda ruteza imbere uru rwego kubera ko rurangamiye ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Yabwiye abitabiriye iyi nama mpuzamahanga ibera i Brussels ko u Rwanda rwashyizeho uburyo bwo guhanga udushya tw’ikoranabuhanga kandi mu mwaka wa 2018 rushyiraho ikigega gitera inkunga ubushakashatsi no guhanga udushya.

- Advertisement -

Ni cyo  gicishwamo inkunga igenewe ibikorwa by’ubushakashatsi no guhanga udushya.

Minisitiri w’Intebe avuga ko kugira ngo bigerweho byasabye ko hatezwa imbere ubufatanye bw’abikorera ku giti cyabo na Leta hagamijwe gufasha ba rwiyemezamirimo cyane cyane urubyiruko kubona igishoro n’ubundi bufasha mu gushora muri urwo rwego.

Umukuru wa Guverinoma y’u Rwanda Dr. Edouard Ngirente avuga ko muri ubwo ubwo budatanye ari naho Leta yahereye yemerera Kaminuza mpuzamahanga kuza gukorera mu Rwanda.

Mu ijambo rye, Dr Edouard Ngirente yashimye uko ibihugu by’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi bitera inkunga u Rwanda, kandi ashima ko barutumiye muri ibi biganiro.

Abagize ririya huriro bihaye intego y’uko hazakorwa  ishoramari rya Miliyari € 300 rizakoreshwa hagati y’umwaka wa 2021 n’umwaka wa 2027, rikazatuma ibihugu bigirana imikoranire mu by’uburezi aho kugira ngo bikore nka nyamwigendaho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version