Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Chorale Christus Regnat Yemeye Gutanga Umusanzu Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imyidagaduro

Chorale Christus Regnat Yemeye Gutanga Umusanzu Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 06 November 2024 7:50 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abayobozi muri Chorale yitwa Christus Regnat batangaje ko bazakusanya amafaranga bakayageza ku bashinzwe gahunda ya Leta yo kugaburirira abana ku mashuri yiswe Dusangire Lunch.

Perezida wa Chorale Christus Regnat, Mbarushimana Jean Paul, yavuze ko bamaze igihe bakora ibitaramo, ariko igitaramo kinini giheruka kikaba cyarabaye ku  nshuro ya kabiri, bagiha izina rya ‘I Bweranganzo’.

Kuri iyi nshuro abo muri iyi Chorale bavuga ko hari amafaranga bazakusanya bakayageza ku ubuyobozi ngo burebe uko yabwunganira muri gahunda yo kugaburirira abana ku ishuri bise Dusangire Lunch.

Iyi gahunda igamije ko abana bose bazajya bafatira ifunguro ku ishuri.

Hari amakuru yatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi witwa Irere Claudette ko hari hamwe usanga ibiryo by’abana ku ishuri bituba kubera ko hari ababyeyi bamwe badatanga amafaranga yo kubihaha, ibi nabyo bikaba ingaruka z’ubukene mu ngo..

Mbarushimana Jean Paul uyobora Chorale Christus Regnat ati: “ Twajyaga dukora ibitaramo tukishima, tugahimbaza Imana kugira ngo twishime tunyurwe ariko nyine bikarangirira aho. Twaje gusanga bidahagije ahubwo ko twakwiha indi ntego yo kuzirikana ko hari abantu batishoboye tukaba hari uruhare twagira kugira ngo na bo bishime.”

Minisiteri y’uburezi ivuga ko kugaburira abana ku ishuri byatumye barushaho gutsinda.

Kubera ko ubwonko bw’umuntu bukenera imbaraga zituruka mu byo yariye kugira ngo bukomeze gukurikira amasomo, umuntu ushonje ntiyiga cyangwa se wenda akiga nabi.

Niyo yize yiga ahondobera bityo ntafate neza ibyo yigishwa.

Uretse indirimbo zihimbaza Imana zaririmbiwe muri kiriya gitaramo, abaririmbyi n’abakunda indirimbo zabo baboneyeho guha icyubahiro umuhanzi Yvan Buravan, umwe mu bana baririmba muri iyi Chorale witwa Ntore Magnificat Bebeto w’imyaka umunani asubiramo indirimbo ye yise Gusaakaara’.

TAGGED:AbaririmbyiAmafarangaBuravanChoraleClaudetteGahundaIbiryoIfunguroIndirimboIrere
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Hashyizweho Itsinda Ryo Kureba Uko Imirwano Ya M23 Na DRC Ihagarara
Next Article Trump Yatangiye Kwivuga Intsinzi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Asanga Hakwiye Kujyaho Itorero ‘Ryihariye’ Ry’Abagabo

Menya Ahaza Kurasirwa Ibishashi Birangiza 2025

Muhanga: Umunyamategeko Yakatiwe Gufungwa Imyaka 15

Rutaremara Agaya Ababyeyi Bahariye Abayaya Uburere Bw’Abana

Abanyeshuri Barasubira Ku Ishuri Guhera Kuri Uyu Wa Gatandatu

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Jean-Pierre Bemba Arasabwa Kwegura

Polisi Yafashe Abibaga Abatuye Ikirwa Cya Nkombo

Kirehe: Abimuwe Kubera Urugomero Rwa Rusumo Bagiye Gutaha Inzu Nshya

Ndayishimiye Ati: “ Twe Turaterwa Ntidutera!”

Bunyoni Ararembye

You Might Also Like

Imyidagaduro

Beyoncé Yabaye Undi Muhanzi Ufite Miliyari $1

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Igitaramo Cya Mbonyi Cyari Kuzabera i Rubavu Cyasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Abana Bagiye Gutozwa Guhesha Agaciro Imbyino Gakondo Nyarwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Icyongereza Gike, Imiyoborere Idahwitse…Bimwe Mu Byatumye Abayobora Amashuri Birukanwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?