CIMERWA Yinjije Miliyari 8.7 Frw ‘Z’inyungu’

Uruganda rukora sima mu Rwanda, CIMERWA, ruherutse gutangaza ko rwungutse miliyari 30 Frw, ni ukuvuga inyongera ya 14% ugereranyije n’uko byagenze mu mwaka wa 2020.

Umuyobozi ushinzwe imari muri ruriya ruganda witwa John Bugunya avuga ko imibare yerekana ko uyu mwaka uzarangira ubukungu bwa CIMERWA buhagaze neza.

Yagize ati: “Iki gihembwe cya mbere cy’umwaka w’ingengo y’imari, imibare yerekana ko ubukungu bw’ikigo cyacu buri kuzamuka neza.”

Avuga ko n’ubwo hari igihe kinini cyashize abaturage batubaka kubera Guma mu rugo n’izindi ngamba zo kwirinda COVID-19,  imirimo yo kubaka yahise itangira gukorwa vuba ubwo ingamba zoroshwaga.

- Advertisement -

Bugunya avuga ko muri miliyari 30 Frw binjije, harimo miliyari 8.7 Frw z’inyungu kandi ngo ni umusaruro mwiza werekana ko batagomba gucika intege.

Ikindi ngo ni uko ugereranyije amafaranga binjije uyu mwaka n’ayo binjije mu mwaka ushize mu gihembwe gisa n’iki, usanga hariyongere ye ho 14%.

Umuyobozi wa CIMERWA witwa Albert Sigei  avuga ko ikigo ayobora kiri gutera imbere kandi ngo bitanga ikizere ko uyu mwaka uzarangira ibintu byose byarasubiye ku murongo.

Yemeza ko intego y’ikigo ayoboye ari ugukora uko gishoboye kigahaza isoko ry’u Rwanda, abubatsi bakabona sima ihagije kandi na Leta ntibure iyo ikeneye mu kubaka ibikorwa remezo yiyemeje.

CIMERWA yarangije gukingira abakozi bayo 200, ibi bikaba byarakozwe mu rwego rwo kubarinda COVID-19 bityo bagakora akazi neza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version