Boko Haram Ifite ‘Umuyobozi Mushya’

Umutwe w’iterabwoba uri mu mitwe itinyitse muri Afurika y’i Burengerazuba witwa Boko Haram ufite umuyobozi mushya witwa Bakura Sahalaba. Niwe wasimbuye Abubakar Shekau uherutse kwiyahura.

Abubakar Shekau yiturikirijeho igisasu yari yambaye ubwo yari yugarijwe n’abarwanyi ba Al Qaeda bakorera mu gace Boko Haram yashinze mo ibirindiro.

Umutwe muri iki gihe uri  kotsa igitutu Boko Haram witwa  Islamic State  West Africa Province (ISWAP) ukorera mu Majyaruguru ya Nigeria.

Imirwano  yaguyemo Shekau yabereye mu gace kitwa Borno ahasanzwe hari ibirindiro bya Boko Haram.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo hatangajwe video yerekanaga abarwanyi ba Boko Haram bakikije umugabo witwa Bakura Sahalaba wari ufite ijambo ari kugeza ku bamukurikiye.

Sahalaba yari yambaye imyenda yera akenyeye igishura cy’umukara mu nda yiteye ikindi ku ijosi.

Mu ntoki ze harimo urwandiko yasomaga.

Yagize  ati: “ Barwanyi bacu ntimucike intege bitewe n’uko umuyobozi wacu yapfuye. Muhagarare mwemye, duhangane n’umwanzi kandi tuzatsinda.”

Iyo mvugo yatumye abantu batangira kwemeza ko uriya mugabo ari we uyoboye Boko Haram muri iki gihe.

Umwe mu bahanga  ukora ubushakashatsi ku mikorere y’imitwe y’iterabwoba witwa Bulama Bukarti avuga ko imvugo ya Sahalaba n’uburyo yari akikijwe n’abarwanyi byerekana ko ari we batoreye kubayora wenda mu nzibacyuho.

Ni umuntu utari usanzwe uzwi ariko Shekau nawe yaje atari asanzwe azwi na benshi ariko nyuma yaje kumenyekana nk’umurwanyi ufite ubugome butangaje.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version