Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: CNLG yikomye za YouTube Zihembera Ubwigomeke Kuri Leta
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

CNLG yikomye za YouTube Zihembera Ubwigomeke Kuri Leta

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 February 2021 2:14 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG yasohoye itangazo ryikoma imbuga za YouTube ivuga ko zihembera amacakubiri mu Banyarwanda ndetse zigakangurira abaturage kwigomeka kuri Leta.

Iri  tangazo rivuga ko mu gihe Abanyarwanda bitegura kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 27, abantu bagombye kwirinda ikintu cyose cyatuma Abanyarwanda bahungabana.

CNLG ivuga ko bibabaje kuba muri iki gihe hari abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga bagashishikariza abandi urwango, ubwigomeke kuri Leta kandi bagapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iyi Komisiyo kandi ivuga ko imaze igihe isesengura ibicishwa kuri YouTube ikaba yarasanze abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi babikora nkana.

Umunyamabanga mukuru wa CNLG Dr Jean Damascène Bizimana washyize umukono kuri iriya nyandiko yavuze ko hari amategeko menshi ahana abantu nka bariya harimo n’Itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda mu ngingo ya 10 iteganya amahame remezo atandatu Leta y’u Rwanda yiyemeje kugenderaho.

Mu ngingo ya 8 ni iya 9 y’Itegeko No 02/2013 ryo ku wa 8/2/2013 rigenga itangazamakuru, ubwisanzure bw’itangazamakuru n’ubwo kumenya amakuru, handitsemo ko ‘hari ubwisanzure bwo kumenya amakuru ariko ubwo bwisanzure bukaba butagomba kubangamira ituze rusange rya rubanda n’imyitwarire iboneye.’

CNLG ishingiye ku yandi mategeko tutiriwe turondora, isaba Abanyarwanda kwirinda ibyaha birimo no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ikabasaba koroherana mu gihe bitegura Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside Dr Bizimana(Photo@The New Times)
TAGGED:BizimanaCNLGfeaturedItegekoRepubulikaRwandaYouTube
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nta Mwana Wacu Tuzongera Kwita Amazina Ya Ruzungu-Knowless
Next Article Intambara ya Diyama Hagati Y’Abafaransa n’Abarusiya Muri Centrafrique
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abayapani 100,000 Bagize Imyaka 100, Ibintu Bitigeze Biba Ahandi

Congo: ADF Yishe Abantu 102

Croix Rouge Mu Guhangana N’Ingaruka Z’Imihindagurikire Y’Ikirere

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

General Kabandana Yatabarutse

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Kabila Arasomerwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?