Miguel Uribe Turbay ufite imyaka 39 y’amavuko washakaga kwiyamamaza ngo ayobore Colombia, igihugu cyo muri Amerika yo Hagati, yarashwe amasasu atatu, abiri mu mutwe n’irindi mu ivi ariko ntiyapfa.
Byabereye mu Murwa mukuru Bogota aho yiyamamarizaga.
Polisi ivuga ko umwe mubo yafashe bakekwaho uruhare mu gushaka kumuhitana harimo umwana w’imyaka 15.
Umugore we witwa Maria Claudia Tarazona yasabye abaturage kumusabira ngo Imana imutabare, imukize.
Ishyaka rye rya Centro Democratico ryamaganye icyo gitero, rivuga ko cyerekana ko abanyapolitiki bo muri iki gihugu bari mu kaga muri Colombia.
Hari amashusho yacishijwe kuri murandasi yarekana abantu bakizwa n’amaguru nyuma y’amasasu yavuze ubwo bamurasaga.
Abaganga bavuga ko irindi sasu ryafashe uriya munyapolitiki mu ivi, ahita ajyanwa mu bitaro biri ahitwa Sante Fe aho abarwanashyaka b’Ishyaka rye bahuriye ngo bamusabire.
Perezida wa Colombia witwa Gustavo Petro yavuze ko Guverinoma yamaganye icyo gitero, avuga ko cyagabwe kuri Demukarasi muri rusange.
Ibyo kandi byavuzwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga wa Amerika Marco Rubio.
Uribe yashakaga kwiyamamariza kuzayobora Colombia mu matora azaba mu Ugushyingo, 2025.
BBC yanditse ko uriya mugabo asanzwe ari uwo mu muryango ukomeye w’abanyapolitiki muri Colombia, Se akaba yari umuherwe wayoboye Ishyaka ry’abakozi.
Nyina yitwaga Diana Turbay akaba umunyamakuru wari uzwi cyane wishwe mu mwaka wa 1991ubwo yarasirwaga mu gikorwa cyo kumubohoza nyuma yo gushimutwa n’abacuruza ibiyobyabwenge bakorera agatsiko ka Medellin kayoborwaga na Pablo Escobar.