Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Colonel Gatabazi Wasabiwe Gukurikiranwaho Iterabwoba Ni Muntu Ki?
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Colonel Gatabazi Wasabiwe Gukurikiranwaho Iterabwoba Ni Muntu Ki?

admin
Last updated: 21 January 2022 10:37 am
admin
Share
SHARE

Urubanza mu bujurire kuri dosiye ya Paul Rusesabagina, Nsabimana Callixte alias Sankara na bagenzi babo rurakomeje. Basabirwa n’Ubushinjacyaha guhanirwa gukora icyaha cy’iterabwoba, aho kuba kugira uruhare mu gikorwa cy’iterabwoba nk’uko byakozwe n’Urukiko rukuru.

Ni impaka zigomba gufatwaho umwanzuro n’urukiko, niba koko umuyobozi w’umutwe w’iterabwoba akwiye gufatwa kimwe n’umurwanyi wafashe intwaro akica, cyangwa niba hari aho batandukaniye.

Nsabimana kuri uyu wa Kane yabwiye urukiko ko icyo atemeranyaho n’abashinjacyaha, ari uko uyu munsi nk’uwari umuvugizi wa FLN arimo kubazwa ibikorwa bya gisirikare aho kubazwa abari bayoboye ingabo.

Ati “Bakumva ko ari njye ukwiye kubibazwa mu gihe Colonel Gatabazi Joseph wari ushinzwe ibikorwa bya gisirikare, ni we wari ushinzwe kugaba no gutegura ibitero muri FLN yose, Etat Major yose ya FLN, ni umu-Colonel, bamujyanye i Mutobo, bamujyana mu ngando ngo bamusubize mu buzima busanzwe kandi ari we wari ushinzwe ibyo bikorwa bya gisirikare.”

“Noneho bakongera bagahindukira ngo ni njye ugomba kubibazwa, njye wari uri muri Comores, kandi uwari uhari biba ari we mbere na mbere wagakwiye kuba abazwa ibyo bitero bya gisirikare kuko ni yo nshingano yari afite muri FLN, bo bakumva ko yajya mu buzima busanzwe, hanyuma Sankara wari umuvugizi, udafite ijambo na rimwe ku ngabo za FLN, we agafungwa imyaka 25. Aho niho mbonamo nk’akarengane.”

Colonel Gatabazi ni muntu ki?

Mu buryo bw’inshingano cyangwa umwanya mu mutwe wa FLN, Gatabazi yari ushinzwe Ibikorwa, abo mu nyito za gisirikare bita Chief J3.

Uyu mugabo w’imyaka 51 avuka mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Musambira mu Majyepfo y’u Rwanda. Afite umugore n’abana batatu.

Yagiye mu gisirikare muri Gicurasi 1994, mu Ishuri rya gisirikare rya ESM.

Muri icyo gihe Ingabo za RPA zari zikomeje kotsa igitutu ingabo za leta y’icyo gihe, bituma atangira amahugurwa bageze ku Kigeme muri Gikongoro bahunga.

Yageze muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ku wa 6 Kamena 1996, ahabwa ipeti rya adjudant, akomeza ahunga ndetse agera muri Congo Brazaville.

Kimwe n’abandi basirikare b’Abanyarwanda bahunze, yaje guhamagarwa n’ubutegetsi bwa Laurent Desire Kabila ngo abashyire mu basirikare bamufashe kurwana, abizeza kuzabafasha kwisubiza u Rwanda.

Gatabazi ni umwe mu baje gutangirana n’umutwe wa FDLR, maze mu 2001 ahabwa ipeti rya Captain, mu 2006 aba Major, aza kuzamurwa mu ntera aba Lieutenant Colonel, ageze mu mutwe wa CNRD mu 2017 bamugira Colonel.

Yisanze mu Rwanda ate?

Haje gushingwa icyiswe Mouvement Rwandais pour la Changement Démocratique (MRCD), gihuriza hamwe amashyaka yarimo Rwandan Revolutionary Movement (RRM) ya Nsabimana Callixte Sankara, PDR Ihumure ya Paul Rusesabagina na CNRD Ubwiyunge ya Gen Wilson Irategeka.

Bashinze umutwe wa FLN, wubakira cyane kuri CNRD yari isanganywe ingabo, Nsabimana Sankara azibera umuvugizi. Haje kwivangamo abarwanyi bahoze mu mutwe wa FDLR.

Col Gatabazi yagizwe Chief J3 wa FLN.

Ubwo mu mwaka wa 2019 Ingabo za Congo (FARDC) zakazaga urugamba ku mitwe yitwaje intwaro, Col Gatabazi yaje gufatanwa n’abarwanyi bagendanaga, burizwa imodoka bashyikirizwa u Rwanda.

Abari abasivili  bahise bashyirwa mu nkambi ya Nyarushishi mu Karere ka Rusizi, abari abasirikare bajyanwa i Mukamira, bakomereza i Mutobo mu kigo kinyuzwamo abari abasirikare ngo basubizwe mu buzima busanzwe.

Aho ni ho inzego z’ubutabera zagendaga zifata abakekwaho ibyaha, ari naho nka Nsengimana Herman wasimbuye Nsabimana Sankara ku buvugizi bwa FLN na Angelina Mukandutiye bareganwa na Rusesabagina bakuwe.

Ubwo yari i Mutobo mu 2020, Gatabazi yabwiye itangazamakuru ko ubwo bari mu mashyamba, bashidutse ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) zabateze igico, bake barafatwa, benshi baricwa.

Ati “Nibuka ko twageze mu nzira baradutangira batarusaho, turahindukira tujya mu mashyamba, abantu bakajya batwica ariko njye nagiriwe ubuntu abaturage baramfata banzana mu Mujyi witwa Kifunzi, naho mvayo ngezwa ahitwa Nyamiyonga, nibwo twageze i Bukavu twambukira ku mupaka wa Rusizi tugera Mukamira.”

Ahurira he n’ibitero bya FLN muri Nyungwe?

Muri kamere ye, Gatabazi, ni umugabo muto muto uvuga ko yakundaga gusenga cyane, ku buryo mu ishyamba bamwitaga Ave Maria (Ndakuramutsa Maria).

We yajyanywe i Mutobo ndetse arahatinda, mu gihe abandi bajyanwaga mu nzego z’ubutabera. Gusa amakuru yemeza ko na we yakoreshejwe inyandikomvugo.

Mu mvugo ze yumvikanaga nk’ufite icyizere cy’ubuzima buri imbere hanze ya gereza. Ni kimwe na Brigadier General Mberabahizi David wari umujyanama wa Gen Wilson Irategeka, mu gihe benshi mu bo bari bayoboye bahise bafungwa.

Icyo gihe yagize ati “Icyizere cya mbere ndagishingira kuri Leta, nimpa akazi nzagakora, nibanshyira mu gisirikare nacyo nagikora, aha niho nabona n’uwo mushahara ukamfasha gushinga ubuzima, nkubaka inzu nkanagira umuryango.”

“Ariko na none ntabonye akazi muri Leta nakwiyambaza inshuti n’abavandimwe kuko Abanyarwanda barakundana, hari abo twiganye nabo bagize icyo bamarira nagira agashinga gaciritse nakora nkiteza imbere. Gusa numva ahanini leta imfashije nkabona akazi nakora, byanakunda nkaba nakomeza amashuri nkiga kuko ubumenyi mfite ntabwo numva bumpagije ku buryo nabushingiraho.”

Col Gatabazi nk’uwari Chief J3 muri FLN, ubundi ni we wakabaye yarateguye ibitero byo muri Nyungwe.

Ariko yakomeje kuvuga ko byakozwe mu buryo bw’ibanga, akabyumva byabaye.

Ati: “Amakuru yatugeragaho bakayatubwira, ariko burya icyaha ni gatozi, sinigeze mbigiramo uruhare. Hari abari bashinzwe kubitegura bakaba ari nabo bohereza abantu muri Nyungwe, sinigeze mbona akanya ko kubitegura ahubwo numvaga ngo hakozwe iki, ahanini hagendaga abantu baziranye.”

“Muri uyu mutwe hari abantu barebaga bakabakeka, nkanjye nari mu bantu bakeka ko bakorera Leta ya Kigali, ntabwo bakundaga kumbwira amabanga menshi cyane cyane ayo muri Nyungwe, njye n’urupfu rwanjye nzapfa mvuga ko iyo dosiye ntacyo nyiziho, uretse kuyisoma mu binyamakuru.”

Ku mpamvu bagenzi be bamukekaga, Gatabazi avuga ko ari ukubera “isura” ye.

Ati “N’ubu muze no kubaza bariya bantu, bazi ko ngo ari njye wabacyuye nkoresheje Monusco, ni icyaha mfite kuri bo.”

Ngo banabonaga uburyo afite uruhu rukeye kandi aba mu ishyamba, bakavuga ngo ” ariya mafaranga arya ni ayo avana i Kigali”, ku buryo ngo nubwo yagendaga azamurwa mu ntera byabaga ari ku izina gusa.

Mu mashyamba ngo yabeshwagaho n’ubuhinzi, akagira n’abantu bamwohererezaga amafaranga yakoreshaga mu buzima bwa buri munsi n’umuryango we.

TAGGED:Colonel Gatabazi JosephfeaturedNsabimana CallixtePaul Rusesabagina
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Gen Kabandana Yasabye Ingabo Za SADC Gukorana N’Iz’u Rwanda Bagatsinda Ibyihebe Burundu
Next Article Uko Impuguke Ibona Ibiri Kubera Mu Karere U Rwanda Ruherereyemo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ibibera Muri DRC Bitugiraho Ingaruka Mu Buryo Bwinshi- Amb. Ngoga

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Gen Nkubito Yabwiye Abo Mu Burengerazuba Ko FDLR Idakwiye Kubahahamura

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?