Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Colonel Mamadi Doumbouya Yihanije Ikipe Ya Guinea Mbere Yo Kwerekeza i Kigali
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Colonel Mamadi Doumbouya Yihanije Ikipe Ya Guinea Mbere Yo Kwerekeza i Kigali

admin
Last updated: 28 December 2021 10:22 am
admin
Share
SHARE

Perezida w’inzibacyuho wa Guinea Colonel Mamadi Doumbouya yihanije ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru, Syli national, ko nidatwara igikombe cya Afurika cy’ibihugu kizabera muri Cameroon igomba gusubiza amafaranga yose azayitangwaho.

Ni ubutumwa yahaye abakinnyi kuri uyu wa Mbere tariki 27 Ukuboza, ubwo yashyikirizaga abakinnyi ibendera ry’igihugu mbere yo kwerekeza mu mwiherero i Kigali.

Ni ibendera Colonel Doumbouya yashyikirije Mohamed Aly Camara ukinira Young Boys yo mu Busuwisi, mu izina rya kapiteni w’ikipe y’igihugu Naby Keita ukinira Liverpool yo mu Bwongereza, utarasanga abandi mu myiteguro.

Colonel Doumbouya yabwiye abakinnyi ko bagomba kujya muri Cameroon nk’abasirikare bagiye ku rugamba rwo kurwanira ishema n’ubusugire bw’igihugu nk’uko ibinyamakuru byo muri Guinea byabyanditse.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Adaciye ku ruhande yagize ati “Muzane Igikombe cya Afurika cy’Ibihugu cyangwa se musubize amafaranga yabatanzweho.”

Mohamed Aly Camara yijeje ko bazakora ibishoboka byose bakitanga mu buryo bw’umubiri na roho, kugira ngo bahaze ibyifuzo by’abaturage ba Guinea.

Nyuma yo kuva mu ngoro y’umukuru w’igihugu izwi nka Palais Mohamed V, ikipe y’igihugu ya Guinea itozwa na Kaba Diawara igomba kwerekeza mu Rwanda kuri uyu wa 28 Ugushyingo.

Izahakorera imyitozo mbere yo kwerekeza mu mujyi wa Bafoussam muri Cameroon ku wa 6 Mutarama 2022.

Abakinnyi 22 muri 27 bahamagawe mu ikipe y’igihugu bamaze kugera muri Guinea nibo bategerejwe i Kigali, abandi bakazabasanga hanyuma.

- Advertisement -

Nubwo ikipe ya Guinea yatumwe igikombe cya Afurika, bizasaba kubanza guhatana mu itsinda B irimo hamwe Sénégal, Zimbabwe na Malawi.

Biteganywa ko igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroon kuva ku wa 9 Mutarama kugeza ku wa 6 Gashyantare 2022.

Colonel Doumbuya ashyikiriza ibendera Mohamed Aly Camara
Colonel Mamadi Doumbouya yifotozanya n’abagize ikipe y’igihugu
TAGGED:CAN2022Colonel Mamadi DoumbouyafeaturefeaturedGuineaIgikombe cya Afurika
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Mudathiru, Rusesabagina, Sankara…Abanzi B’u Rwanda Bahuye N’Ubutabera
Next Article Polisi Yamuritse Ibikorwa Bifite Agaciro Kagera Kuri Miliyari Frw Byo Guteza Imbere Abaturage
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?