Ikipe y’u Rwanda y’abagore yatsinzwe n’iya Mozambique amanota 72-55 bituma irangiza imikino y’itsinda D ari iya nyuma! Yahise itegereza ibizava mu itsinda C kugira ngo irebe niba hari imwe mu makipe aririmo yateshuka bikayihesha andi mahirwe.
Umukino watumye ikurayo amaso ni uwaraye ubaye kuri iki Cyumweru Tariki 27, Nyakanga, ubera muri Côte d’Ivoire.
Iyo ikipe y’abagore bo mu Rwanda ikina Basketball iwutsinda nk’uko yabyifuzaga, byari gutuma ikomeza ariko byayinaniye.
Iyo bari bahanganye ya Mozambique, yo wari umukino wayo wa mbere kandi yawitwayemo neza.
Mozambique yatangiye umukino neza, abakinnyi bayo bakomeye nka Carla Covane na Leia Dongue bayitsindira amanota menshi, bituma agace ka mbere karangira ifite amanota 22 kuri 15 y’u Rwanda.
Mu gace kakurikiyeho, ikipe y’u Rwanda yagerageje gutsinda byinshi kugira ngo ikuremo icyo kinyuranyo.
Umukinnyi Destiney Philoxy niwe washyizeho umuhati cyane gusa ntibyamukundira n’ubwo mugenzi we Murekatete Bella yabimufashijemo.
Abakinnyi bo muri Mozambique bamaze kubona ko bagenzi babo wakwita inkingi za mwamba bo ku ruhande rw’u Rwanda bananiwe, bahise bongeramo umurego baratsinda ndetse nabwo barangiza ako gace ku manota 42 kuri 31 y’abakobwa b’i Kigali.
Bisa n’aho uko iminota izamukaga ari nako abagize ikipe y’u Rwanda bacikaga intege.
Mu gace ka gatatu batangiye batakaza imipira myinshi, uhaye undi umupira ntawusame neza, abo bahanganye bakawutwara, ugiye gutera umupira mu nkangara( panier) agahusha cyangwa ba myugariro bakawumwambura n’ibindi n’ibindi.
Umutoza yasabye ko Butera Hope na Micomyiza Rosine basimbura bagenzi babo byagaragaraga ko bananiwe, byibura ngo abo binjiyemo barebe ko baziba icyo cyuho.
Izi mpinduka zatanze umusaruro kuko aka gace karangiye u Rwanda rugatsinze ku manota 17 kuri 13 ya Mozambique, bituma habamo ikinyuranyo cy’amanota ane ariko atashoboraga guhindura byinshi ku giteranyo rusange.
Muri rusange rero, Mozambique yari ifite amanota menshi kuko yari 55 kuri 48 y’u Rwanda.
Agace ka nyuma kaje ari injyanamuntu ku ikipe y’Abanyarwandakazi kuko Murekatete wari ufatiye runini bagenzi be yakuwemo kuko amakosa atanu yakoze yamuviriyemo kuvanwa mu kibuga.
Aho agendeye, bagenzi be basigaye birwanaho biranga kuko ako agace karangiye Mozambique ibarusha amanota 10 ni ukuvuga 17 kuri arindwi yabo.
Umukino warangiye Mozambique itsinze u Rwanda amanota 72-55 itangirana intsinzi, mu gihe wari uwa nyuma ku Rwanda.
Kuri uyu wa Mbere umukino wa nyuma muri iri tsinda uraba hagati ya Nigeria na Mozambique.
U Rwanda ruri ku mwanya wa nyuma muri iryo tsinda, rukaba rugomba kuzakina n’ikipe izaba iya kabiri mu itsinda C, ni ukuvuga hagati y’ikipe ya Uganda n’iya Sénégal mu mukino wo guhatanira itike ya ¼.