Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Côte d’Ivoire: Ikipe Y’Igihugu Ya Basketball Y’Abagore Yitwaye Nabi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
ImikinoMu Rwanda

Côte d’Ivoire: Ikipe Y’Igihugu Ya Basketball Y’Abagore Yitwaye Nabi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 July 2025 7:22 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Ntako batagize ariko biranga! Ifoto: IGIHE
SHARE

Ikipe y’u Rwanda y’abagore yatsinzwe n’iya Mozambique amanota 72-55 bituma irangiza imikino y’itsinda D ari iya nyuma! Yahise itegereza ibizava mu itsinda C kugira ngo irebe niba hari imwe mu makipe aririmo yateshuka bikayihesha andi mahirwe.

Umukino watumye ikurayo amaso ni uwaraye ubaye kuri iki Cyumweru Tariki 27, Nyakanga, ubera muri  Côte d’Ivoire.

Iyo ikipe y’abagore bo mu Rwanda ikina Basketball iwutsinda nk’uko yabyifuzaga, byari gutuma ikomeza ariko byayinaniye.

Iyo bari bahanganye ya Mozambique, yo wari umukino wayo wa mbere kandi yawitwayemo neza.

Mozambique yatangiye umukino neza, abakinnyi bayo bakomeye nka  Carla Covane na Leia Dongue bayitsindira amanota menshi, bituma agace ka mbere karangira ifite amanota 22 kuri 15 y’u Rwanda.

Mu gace kakurikiyeho, ikipe y’u Rwanda yagerageje gutsinda byinshi kugira ngo ikuremo icyo kinyuranyo.

Umukinnyi Destiney Philoxy niwe washyizeho umuhati cyane gusa ntibyamukundira n’ubwo mugenzi we Murekatete Bella yabimufashijemo.

Abakinnyi bo muri Mozambique bamaze kubona ko bagenzi babo wakwita inkingi za mwamba bo ku ruhande rw’u Rwanda bananiwe, bahise bongeramo umurego baratsinda ndetse nabwo barangiza ako gace ku manota 42 kuri 31 y’abakobwa b’i Kigali.

Bisa n’aho uko iminota izamukaga ari nako abagize ikipe y’u Rwanda bacikaga intege.

Mu gace ka gatatu batangiye batakaza  imipira myinshi, uhaye undi umupira ntawusame neza, abo bahanganye bakawutwara, ugiye gutera umupira mu nkangara( panier) agahusha cyangwa ba myugariro bakawumwambura n’ibindi n’ibindi.

Umutoza yasabye ko Butera Hope na Micomyiza Rosine basimbura bagenzi babo byagaragaraga ko bananiwe, byibura ngo abo binjiyemo barebe ko baziba icyo cyuho.

Izi mpinduka zatanze umusaruro kuko aka gace karangiye u Rwanda rugatsinze ku manota 17 kuri 13 ya Mozambique, bituma habamo ikinyuranyo cy’amanota ane ariko atashoboraga guhindura byinshi ku giteranyo rusange.

Muri rusange rero, Mozambique yari ifite amanota menshi kuko yari 55 kuri 48 y’u Rwanda.

Agace ka nyuma kaje ari injyanamuntu ku ikipe y’Abanyarwandakazi kuko Murekatete wari ufatiye runini bagenzi be yakuwemo kuko amakosa atanu yakoze yamuviriyemo kuvanwa mu kibuga.

Aho agendeye, bagenzi be basigaye birwanaho biranga kuko ako agace karangiye Mozambique ibarusha amanota 10 ni ukuvuga 17 kuri arindwi yabo.

Umukino warangiye Mozambique itsinze u Rwanda amanota 72-55 itangirana intsinzi, mu gihe wari uwa nyuma ku Rwanda.

Kuri uyu wa Mbere umukino wa nyuma muri iri tsinda uraba hagati ya Nigeria na Mozambique.

U Rwanda ruri ku mwanya wa nyuma muri iryo tsinda, rukaba rugomba kuzakina n’ikipe izaba iya kabiri mu itsinda C, ni ukuvuga hagati y’ikipe ya Uganda n’iya  Sénégal mu mukino wo guhatanira itike ya ¼.

TAGGED:AbagoreIkipeIrushanwaKigaliMozambiqueRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article DRC: Abantu 43 Bishwe N’Inyeshyamba Zo Muri Uganda 
Next Article Kuri Kagame Afurika Ntikwiye Gukena
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbuzima

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?